Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Mali: Abatavuga rumwe na Leta bamaganye “kugundira ubutegetsi” kw’abasirikare

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mali, kuri iki cyumweru yamaganye umugambi wa Leta igizwe n’abasirikare wo kongera igihe cy’inzibacyuho kiva ku mezi atandatu kugera ku myaka itanu imbere yo gusubiza igihugu ku butegetsi bwa Demokarasi.

Col Assimi Goita uyobora Mali

Igisirikare kiri ku butegetsi muri Mali kuva mu kwezi kwa Kanama 2020 binyuze muri Coup d’etat  Colonel Assimi Goita yahiritsemo ubutegetsi bwa Boubacar Ibrahim Keita.

Colonel Assimi Goita akimara gufata ubutegetsi muri 2020, yahise atangaza ko amatora azaba muri Gashyantare 2022.

Muri 2020, ayo masezerano ku nzibacyuho yagezweho nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amatsinda ategamiye kuri leta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, kuri uyu wa Gatandatu, yahaye uwo mugambi mushya CEDEAO umugambi wo kongera igihe cy’inzibacyuho mu gihe cy’amezi atandatu kugera ku myaka itanu.

Minisitiri Abdoulaye Diop yavuze ko iyi ngingo yafatiwe mu biganiro by’abahagarariye abandi kuri ejo heza ha Mali.

Ibi biganiro ntibyitabiriwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’andi mashyirahamwe yigenga ntiyitabiriye ibi biganiro.

Uyu mugambi w’Inzibacyuho uva ku mezi atandatu kugera ku myaka itanu, watangiye kuva kuwa 01 Mutarama 2022.

Ishyirahamwe rya CEDEAO riteganya gukorana inama idasanzwe kuri Mali izabera i Accra muri Ghana kuwa 09 Mutarama 2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI