Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Jabana: Umunyerondo yatemwe mu mutwe azira gutanga amakuru

Uyu munyerondo watemwe mu mutwe yahise yihutanwa kwa muganga

Tuzabana Innocent wari umusigire w’ukuriye irondo mu Mudugudu w’Umubuga mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo yatemwe n’umusore witwa Munyampeta afatanyije n’abavandimwe be babiri bikekwa ko  yatanze amakuru ko bakoze ibikorwa by’ubujura muri ako gace.

Uyu munyerondo watemwe mu mutwe yahise yihutanwa kwa muganga

Ibi byabaye ku wa 2 Mutarama 2022  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo uyu mugabo yari amaze gutanga amakuru kuri Polisi sitasiyo ya Jabana ko aba babasore  bibye umuturage ibikoresho maze bakabibika mu nzu yabo.

Ibyo bikimara kuba inzego zishinzwe umutekano zatangiye kubashakisha mu gihe uwakomeretse we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyacyonga.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis yabwiye UMUSEKE ko inzego zishinzwe umutekano zatangiye gushakisha aba basore kandi ko nibafatwa bazahanirwa mu ruhame.

Ati “Intandaro yabyo ni ubugome ariko bufite indi nyito kuko uriya muntu ni umuntu ufasha inzego z’umutekano, kuba afasha inzego z’umutekano agahohoterwa kuriya biba bifite ikindi kintu. Icya mbere  harimo gushaka guca intege inzego z’umutekano, usibye no kuzica intege bituma n’abandi bagizi ba nabi bumva babitinyuka akumva ko yahohotera urwanya abagizi ba nabi, bagatinyura abandi banzi b’igihugu.”

Yakomeje agira ati  “Icyo tubasaba ni ukwihangana, icya kabiri ni uko bafata urugero rw’uriya bakajya batanga amakuru atari ukuvuga gusa ni abo bishinzwe atari ukuvuga ngo ni umuntu w’umunyerondo, icya gatatu ni ingamba zigomba gufatwa ku muntu wakoze ibintu nka biriya kuko tubigereranya n’abantu barwanya gahunda za Leta.”

Amakuru avuga bakimara gukora ubu bugizi bwa nabi bahise bahungira mu kandi Karere ariko ko bari gushakishwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Rucari

    January 4, 2022 at 7:58 pm

    Ubwo uyu nubundi asanzwe afite umunwa muremure yhangane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI