Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Covid-19: Aho kwihutira kwa Muganga batinda muri gakondo bakajya kwivuza barazahaye

Hari abahitanwa na Covid-19 kubera gutinda bivuza mu kinyarwanda kandi baragaragaje ibimenyetso kare ntibajye kwisuzumisha

Dr Menelas Nkeshimana ukuriye itsinda rishinzwe imivurire y’abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda yagaragaje ko batewe impungenge n’abaturage bagaragaza ibimenyetso byose bya Covid-19 ariko bakajya kwivuriza mu bavuzi gakondo aho kujya kwipimisha, bakazamenyekana ko banduye ibintu byararengeranye ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Hari abahitanwa na Covid-19 kubera gutinda bivuza mu kinyarwanda kandi baragaragaje ibimenyetso kare ntibajye kwisuzumisha

Ibi abigarutseho mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange ubwoko bwihinduranyije bwise Omicron bukomeje kubica, gihamya cya hafi ni isubikwa rya bimwe mu bikorwa by’imikino mu Rwanda hatirengagijwe ko Abanyarwanda batarebye iraswa ry’urufaya rw’urumuri (fireworks) mu byishimo byo gusoza umwaka wa 2021.

Imibare y’abandura mu Rwanda na yo irivugira kuko mu minsi irindwi ishize abarenga ibihumbi 8 banduye Covid-19 mu bipimo byafashwe mu gihugu hose, abantu 76 nibo bajyanwe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga naho abantu 4 batwarwa ubuzima n’iki cyorezo.

Mu kiganiro na RBA, Dr Menelas Nkeshimana, ukuriye itsinda rishinzwe ubuvuzi bw’abarwayi ba Covid-19, avuga ko bahangayikishijwe n’abaturage bagaragaza ibimenyetso byose ariko aho kujya kwa muganga bakajya kwivuza mu buvuzi gakondo. Agashimangira ko bamwe bituma bahasiga ubuzima kubera kujya kwa muganga bakerewe.

Ati “Ni ikibazo giteye inkenke kuko iyo turebye abarwayi bahitanywe na Covid-19 mu minsi ya vuba, bose bahuriye ku kubanza kunyura mu buvuzi bwa kinyarwanda aho batuye bakamarayo igihe kinini kandi baragiyeyo bafite ibimenyetso bya Covid-19 bitahawe agaciro ngo bapimwe, bahabwe imiti ndetse banakurikiranwe nk’abandi. Iyo hajemo ubwo burangare bajya kwivuriza mu Kinyarwanda aho kujya kwipimisha bakazabyibuka ko bagana amavuriro harajemo ubukererwe, usanga bazabararwaye igihe kirekire, barazahaye ndetse bakanahasiga ubuzima.”

Dr Nkeshimana avuga ko mu isesengura ryakorewe mu Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ku barwayi ba Covid-19 babigana bageze aho babura umwuka, basanze benshi batinda mu kwivuriza mu bavuzi gakondo maze bigatinda kumenyekana ko bafite ubwandu bwa Covid-19.

Yagize ati “Urugero rwa hafi ni mu Majyaruguru  mu Bitaro bya Ruhengeri aho abantu bagera ku bitaro barabanje gutinda mu Kinyarwanda bikarangira bahasize ubuzima, iyo ugiye gukurikirana impamvu uwo muntu wari ufite ibimenyetso byose bya Covid-19, inkorora, ibicurane, umuriro bigaragarira bose, kubera iki atinda akaza yaheze umwuka? Mu gucukumbura nibwo twasanze ko bamara igihe kinini bivuza mu buvuzi bwa Kinyarwanda ntibimenyekane ngo tubakureyo tubapime ndetse tunabavure.”

Dr Menelas Nkeshimana, avuga ko nk’inzego z’ubuzima bagiye gukorana n’amahuriro y’abavuzi gakondo ndetse n’amavuriro ya gakondo  mu rwego rwo guhindura iyi myumvire, bagafasha mu kumvisha abantu kujya bihutira kujya kwisuzumisha mu gihe bagaragaje ibimenyetso bya Covid-19 aho gutegereza ko babura umwuka.

Ati “Tugomba gushaka uburyo bwose bushoboka, tugakorana bya hafi n’aya mavuriro duhereye ku azwi ya Kinyarwanda n’amahuriro yabo bakadufasha gukora ubuvugizi ko ibipimo tubwirwa, amahugurwa duhabwa ajyanye n’ibimenyetso bya Covid-19 nabo bibareba, bagashishikariza abantu kwivuza ariko bakabaha amahirwe yo gupimwa Covid-9, aho kwipimisha ku munota wa nyuma benda guhera umwuka ngo bahasige ubuzima.”

Kuva muri Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa Covid-19, abantu 1,355 bamaze guhitanwa nayo.

Gusa u Rwanda rurakataje mu gukingira abantu benshi kuko abagera kuri 7,707,304 bamaze guhabwa byibura doze imwe, naho abandi 5,504,040 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye. Gahunda yo gutanga doze ishimangira imaze kugera ku barenga ibihumbi 195.

Gahunda yo gukingira Covid-19 Leta yayishyizemo imbaraga igura inkingo, izo yakiriye binyuze mu bufatanye bwo gusaranganya inkingo bwa Covax ndetse n’izitangwa n’amaharnga, urugero rwa hafi ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeye gutanga imfashanyo ya doze zirenga miliyoni eshatu, aho izigera kuri miliyoni zo mu bwoko bwa Pfizer zamaze kugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki 1 Mutarama 2022.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 928 bakaba babonetse mu bipimo 11,075.

Abantu bane bishwe na Covid-19, bakaba ari abagore batatu barimo uw’imyaka 93 n’uw’imyaka 59 i Rubavu, uw’imyaka 29 muri Ngororero n’umugabo umwe w’imyaka 70 i Huye. Abashyizwe mu bitaro bashya ni 10, abarembye ni 3.

Dr Nkeshimana Menelas avuga inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’abagaragaza ibimenyetso bya Covid-19 ariko bakajya kwivuriza muri gakondo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI