Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

U Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 72 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu izifatanya n’izindi nzego kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu rimaze ryemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

NCHR ivuga ko izakomezagufasha abaturarwanda kumenya uburenganzira bwabo

Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe kandi ritangazwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyayo 217A (III) cyo ku wa 10 Ukuboza 1948, nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yari imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 60 ndetse ikangiza ibintu byinshi cyane, imaze kubona ko umuntu afite agaciro ntagereranywa kandi ko ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa Muntu ari inkingi y’amahoro n’iterambere ku isi.

Uwo munsi ni ingirakamaro mu mateka y’uburenganzira bwa Muntu, kuko Isi yose iwufata nk’intangiriro yo gushimangira no kuzirikana amahame remezo y’uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu.

Buri mwaka, ku itariki ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu. Uyu mwaka hazizihizwa isabukuru y’imyaka 72 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego mpuzamahanga mu magambo y’icyongereza iragira iti “Recover better, Stand up for Human Rights”; ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Twiyubake duharanira Uburenganzira bwa Muntu”.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CNDP/NCHR) nk’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihugu, buri mwaka yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo irishimira intambwe imaze kugeraho mu kuzuza inshingano zayo zijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu no gukumira iyicarubozo.

Mu bikorwa by’ingenzi Komisiyo yagezeho kuva yashyirwaho mu myaka 21 ishize harimo kuba yaramenyekanishije uburenganzira bwa Muntu ku mubare munini w’abaturarwanda binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro byagiye bitangwa ku byiciro binyuranye birimo abanyeshuri n’abarimu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, no mu baturage binyuze mu nteko z’abaturage no mu muganda, mu bayobozi b’Inzego z’Ibanze, abari mu nzego zishinzwe umutekano, mu nzego z’ubutabera, abahagarariye amadini, inzego z’urubyiruko, inzego z’abagore, imfungwa n’abagororwa, abasigajwe inyuma n’amateka, abanyamuryango b’amakoperative, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abari abarwanyi b’imitwe  yitwaje intwaro batahutse n’abakorerabushake ba Komisiyo.

Komisiyo yateguye kandi ishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ibitekerezo ku mishinga y’amategeko itandukanye inakurikirana ibikorwa by’isuzumwa ry’iyo mishinga kugira ngo Amategeko y’u Rwanda ashingire ku Mahame Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu akubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu.

Komisiyo yakurikiranye ibirego bigaragaramo ihutazwa ry’uburenganzira bwa Muntu, ibishyikiriza inzego bireba kugira ngo zibikemure. Mu birego byakurikiranywe, ibyinshi byerekeye uburenganzira ku mutungo, ku butabera, ku murimo, uburenganzira bwo kubaho, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, uburenganzira ku icumbi riboneye, uburenganzira ku buzima, uburenganzira ku mibereho myiza, uburenganzira bwo kudakorerwa ibikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge n’uburenganzira bw’umwana (kudasambanywa, uburezi, kumenya ababyeyi no kurerwa na bo, kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, kurererwa mu muryango, kudakoreshwa imirimo ivunanye, kudahanishwa igihano ndengakamere).

Buri mwaka kandi, Komisiyo igenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu muri za Gereza na Kasho za sitasiyo z’ubugenzacyaha igamije kumenya uko uburenganzira bw’abahafungiye bwubahirizwa mu bijyanye cyane cyane n’amadosiye yabo, imibereho yabo n’ibindi bemererwa n’amategeko.

Komisiyo yanagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ahandi hantu hose hari abantu badafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka uko babyifuza (mu ngando z’abakoraga ibikorwa by’Imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), mu bigo by’abafite ubumuga, mu bigo by’imfubyi, mu bigo by’abageze mu zabukuru, mu bigo ngororamuco, mu bigo binyuzwamo abantu by’igihe gito no mu bigo by’abafite uburwayi bwo mu mutwe) igamije kureba uko uburenganzira ku mibereho y’ababirimo bwubahirizwa.

Komisiyo yagenzuye kandi iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Nkambi z’Impunzi, mu bikorwa by’amatora binyuranye, inakurikirana iburanisha mu Nkiko Gacaca no mu Nkiko zisanzwe.

Komisiyo na none yakoze ubushakashatsi ku burenganzira bw’ibyiciro binyuranye, muri byo harimo ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abasigajwe inyuma n’amateka; ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana b’imfubyi, abana birera, abana bo mu muhanda n’abana bakora akazi gahemberwa.

Komisiyo yakoze ubundi bushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafite ubumuga; ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; ku mibereho y’abantu bavanywe mu ishyamba rya Gishwati bagatuzwa ahandi; ubushakashatsi ku iyicwa, ihohoterwa n’itotezwa byakorerwaga abacitse ku icumu, abatangabuhamya n’abandi bagaragaje ubushake bwo kugaragaza ukuri mu Nkiko Gacaca.

Komisiyo yanakoze ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafite ubumuga; ku ihutazwa ry’uburenganzira bwo kubaho ryavugwaga hirya no hino mu gihugu; ubushakashatsi ku burenganzira bw’abakozi bakora mu nganda no mu bigo byigenga; ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu mirimo yo gutwara abagenzi ku butaka.

Komisiyo yakoze n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kurangirizwa urubanza n’ubwo guhabwa ibyo watsindiye; ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana; ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana bavanywe mu bigo by’imfubyi bagashyirwa mu miryango; ku mirimo ibujijwe ikoreshwa abana n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira  bwa Muntu mu bikorwa byo kwimura  abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Nyuma y’igenzura, Komisiyo ikora raporo, ibibazo byagaragaye ikabishyikiriza inzego bireba kugira ngo zibikemure, ikanakurikirana ko byakemutse.

Muri uyu mwaka, Komisiyo yahuguye abagize Inama y’Igihugu  y’Abagore ku burenganzira bw’umugore n’ubw’abagize umuryango n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku bijyanye no kurwanya inda z’imburagihe.

Muri iki gihe hizihizwa isabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yakoze ibikorwa bitandukanye birimo guhugura Abanyamakuru n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko (law enforcers) ku mahame y’uburenganzira bwa Muntu n’Amasezerano Mpuzamahanga.

Komisiyo irishimira kandi intambwe imaze gutera mu gushyira mu bikorwa inshingano yayo yo gukumira ibikorwa by’iyicwarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro.

Komisiyo irongera kwibutsa Abaturarwanda bose, guharanira ko uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa, inashishikariza buri wese kumenyesha Komisiyo igihe cyose habayeho ihutazwa ry’uburenganzira bwa Muntu ku murongo wayo utishyurwa ari wo 34 30.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu izakomeza kandi gushyira mu bikorwa inshingano ihabwa n’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, ikangurira Abaturarwanda kumenya no guharanira uburenganzira bwabo. Komisiyo izakomeza kandi kubakangurira gukomeza kwiyubaka baharanira uburenganzira bwabo.

UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. Mwanainchi

    December 9, 2020 at 5:24 pm

    Kwizihiza iri tangazo ry’uburenganzira bwa muntu abanyarwanda bakiraswa na polisi ku manywa y’ihangu, basenyerwa nta ngurane, barambuwe gakondo yabo y’ubutaka bagahinduka abakodesha, bafungirwa kutavuga rumwe na Leta, abenshi bafungiye mu mipaka y’igihugu batagihahirana n’abaturanyi, bavuga ibitagenda mu itangazamakuru abayobozi b’ibanze bakabashyira ku munigo, barimo za miliyoni z’abadafite iby’ibanze byo kubaho, 33% by’abana babo bagwingira bagakura ntacyo bazimarira, ikimenyane n’ivangura biganje mu gutanga akazi n’amasoko ya Leta, abantu batageze no kuri 20% bikubiye ubukire bw’igihugu burenga 80%, kwizihiza iryo tangazo hejuru y’ibi byose BIMAZE IKI?

    • byiringiro

      December 10, 2020 at 9:03 am

      Tekereza ko noneho Leta yakubye kabiri “Imisoro ku bibanza” uko yishakiye.Ntibaza abaturage,n’abiyita ngo ni Intumwa za Rubanda zikaruca zikarumira!!!
      Urugero,umuntu wasoraga 150 000 Frw azajya asora 300 000 Frw.Abaturage bakicecekera,kubera ko hagize ukopfora bamwica cyangwa bakamufunga.Barangiza bakamamaza UBURENGANZIRA BWA MUNTU na Good Governance nta soni.

  2. Kangondo

    December 9, 2020 at 5:31 pm

    Ejomuzahe ayo mahugurwa na RIB, Dasso, abanyerondo, abasilikare, za Manipawa nabandi bose bahinduye guhonyora umuturage inshingano z’akazi.

  3. Gahinda

    December 9, 2020 at 6:44 pm

    Muri iyo myaka 72 abanyarwanda babonye ubuhe burenganzira busesuye bakwizihiza uyu munsi?
    Ubwo kubaho? Ubwo kutavogerwa mu mitungo yabo? Uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora? Ubwo kuvuga icyo batekereza ntawubahutaje? Ubwo gusaranganywa neza ibyiza by’igihugugu?
    Ubwo guhabwa ubutabera butabogamye? Ubwo kutavangurwa no kureshya imbere y’amategeko?
    Nimwizihize simbujije!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI