Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubuga rwa Internet, www.job.rw ruragufasha kumenya amakuru y’AKAZI

Hashyizweho urubuga rubonekaho amakuru yose ajyanye n’akazi mu Rwanda,  Sosiyete y’ikoranabuhanga, Loop Technologies ni yo yashyizeho uru rubuga rwa Internet, www.job.rw ushobora gusangaho amakuru yose yerekeye akazi n’amasoko y’ibigo bya Leta, iby’abikorera cyangwa imishinga itandukanye yo mu Miryango itari iya Leta.

Ntiwamenya isaha yawe yo kubona akazi, gerageza usure urubuga jobsfinder.rw

Mu ntangiriro za Gashyantare 2020 nibwo Sosiyete y’Ikoranabuhanga yitwa Loop Technologies yatangije ruriya rubuga www.job.rw  ruboneka no kuri www.jobsfinder.rw rugamije gutanga amakuru ku haboneka akazi n’amasoko.

Umuyobozi Mukuru wa Loop Technologies, Banamwana Hoffman Prince yavuze ko bafashe icyo cyemezo nyuma yo kubona ko hari Abanyarwanda benshi bakeneye kumenya amakuru ku byabateza imbere harimo kumenya amakuru y’ akazi n’amasoko bitangwa n’ibigo bya Leta, ibyigenga n’imishinga itandukanye ikorera mu miryango itari iya Leta.

Banamwana avuga ko Abanyarwanda barenga 600 biganjemo abakirangiza amashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse n’abifuzaga guhindura imirimo, bamaze kubandikira bababwira ko babonye akazi bagakuye ku makuru babonye kuri urwo rubuga.

Ushaka kumenya amakuru y’akazi n’amasoko atandukanye ajya ku rubuga www.job.rw  cyangwa www.jobsfinder.rw  cyangwa akareba ku mbuga nkoranyambaga za facebook, Instagram, Twitter na LinkedIn hakoreshejwe JobsFinder Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare) 2020 kugeza mu kwa gatanu (Gicurasi) ubushomeri bwavuye kuri 13,1% bugera kuri 22,1% kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Akazi ka Leta uragasanga kuri uru rubuga jobsfinder.rw

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI