Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Naby Keïta yakoze imyitozo, uyu munsi arakinira Guinea ihura n’Amavubi

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Guinea usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza, Naby Laye Keïta uri mu Rwanda hamwe na bagenzi be mu myiteguro y’Igikombe cya Africa, yaraye akoze imyitozo ndetse biteganyijwe ko  akina umukino wa Gicuti wa kabiri uhuza Amavubi na Syli National.

Naby Keita ashobora gukina umukino w’uyu munsi

Naby Keïta yageze mu Rwanda ku wa Mbere w’iki Cyumweru nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gukina umukino na Chelsea ahita afata indege yihariye yerekeza i Kigali.

Akigera mu Rwanda yahise ajya mu kato k’iminsi itatu kashyiriweho abantu bose binjiye mu Gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, mukinnyi wo hagati, Naby Keïta yakoze imyitozo mu ikipe y’Igihugu ye aho ndetse biteganyijwe ko aza gukina umukino wa gicuti uza kuyihuza n’ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Umukino wundi wabaye ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze Syli National ibitego 3-0.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane uragaragaramo abakinnyi bakomeye ba Guinea biganjemo abakina ku mugabane w’Uburayi.

Coach Kaba Diawara yagumye kuri System ya 3-5-2 umukino wo utegerejwe saa 16h00.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bitunguranye-amavubi-atsinze-ibitego-3-0-guinea.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI