Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Imishinga ibungabunga ibidukikije irimo n’iyo mu Rwanda igiye gusaranganywa miliyoni 71,8 Frw

Binyuze mu mushinga wo gufasha Afurika kubungabunga ibidukikije wa Africa Blue Wave, ba rwiyemezamirimo 10 bo kuri uyu mugabane barimo babiri bo mu Rwanda, bemerewe inkunga y’ibihumbi 55$ (arenga miliyoni 71,8 Frw) azabafasha gukomeza kuzamura ubukungu butangiza ibidukikije.

Ni inkunga izatangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, IUCN ku bufatanye n’ibigo bitandukanye.

Birimo icy’Inzobere mu Iterambere giharanira kurwanya Ubukene no guteza imbere Amasoko, FSD Africa n’Ikigo gikora ubushakashatsi, kigatanga ubujyana ndetse kigashora imari mu mishinga igamije iterambere ridaheza cya BFA Global.

Mbere yo gutoranywa, iyo mishinga irakurikiranwa, igafashwa mu gushaka ibisubizo bigamije imibereho itangiza, ikoreshwa ry’inzuzi n’inyanja mu buryo butangiza, kugarura no kubungabunga ubutaka, hanyuma iyahize indi igahembwa.

Mu nama ya IUCN yiga ku kwita no kubungabunga ibidukikije muri Afurika imaze iminsi iri kubera muri Kenya niho imishinga yatsindiye iyi nkunga yamenyekaniye.

Ni imishinga yiganjemo iyobowe n’abagore ku kigero cya 50%.

Iri mu nzego nk’ubucuruzi n’ubworozi bw’amafi, kurwanya ibyangiriza ibidukikije, ingufu zisubira, gukora ifumbire itangiriza ibidukikije n’ibindi.

Umuyobobozi muri BFA Global, Rasima Swarup yavuze ko ntako bisa gutera inkunga imishinga y’urubyiruko iri kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.

Yagaragaje ko “uburyo iyo mishinga iri mu nzego zitandukanye mu mugambi umwe wo kurengera ibidukikije, bigaragaza imbaraga zidasazwe Afurika iri gushyira mu bikorwa bishyira ku iterambere ryayo rirambye.”

Imishinga yo mu Rwanda izungukira muri iyi nkunga irimo uwa Lima Aja wifashisha ikoranabuhanga mu gutunganya ifumbire itangiza ibidukikije n’uwa Eco Guardian ukora utwuma dufasha mu kugenzura iyangirika ry’ibidukikije.

Harimo uwa ARK wo muri Kenya ufasha ibigo biteza imbere ingufu zisubira kungukira muri iyo mirimo ndetse bakagukira no ku masoko mpuzamahanga.

Harimo kandi umushinga wo muri Afurika y’Epfo wo gukora udupfukantoki tutangiza ibidukikije uzwi nka ‘Khwezi Innovations’ n’uwa Mada Fia wo muri Madagascar wifashisha uburyo bwo mu Buyapani buzwi nka ‘Himono’ bwo kuyafata neza ngo atangirika.

Iyi mishinga kandi irimo uwo muri Nigeria witwa PETsPoint ufasha mu ikusanywa ry’imyanda no kuyibyaza umusaruro n’uwa Plas Tech wo muri Kenya ufata imyanda ya pulasitiki mo gaz zo gutekesha.

Muri iyi mishinga igiye gusaranganywa ibihumbi 55$ kandi harimo uwitwa Samaking wo muri Kenya n’uwa Sunwave wo muri Tanzania yose iteza imbere uburobyi.

Iyo mishinga yiyongera ku wo muri Mozambique witwa Xi Bassile ufasha kurwanya imyuzure, no gutunganya amazi meza abantu bakoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no kubungabunga inyanja n’inkengero zazo mu mashami ya IUCN yo muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Thomas Sberna yavuze ko ari inshingano z’abatuye Isi mu gukoresha ubushobozi bafite mu guhangana n’ibibazo Isi ihanganye na byo.

Yavuze ko Africa Blue Wave “n’iyi mishinga yunganiwe ni ibihamya by’uko icyizere cya Afurika y’ejo hazaza gihari ndetse bigaragaza ko inzuzi n’inyanja Isi ifite bibungabunzwe.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI