Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Startimes yatangije shene nshya izajya ihitisha ibiganiro na Filime mu Kinyarwanda

Sosiyete ya StarTimes, yatangije shene nshya yitwa GANZA TV izajya ihitisha ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ni shene yatangiye kugaragara ku murongo w’103 ku bakoresha ifatabuguzi rya startimes bifashisha anteni z’udushami cyangwa kuri 460 ku bakoresha anteni y’igisahani.

Startimes Rwanda yashyize igorora Abanyarwanda, ibashyiriraho Ganza TV ifite umwiharikoNKURIKIYIMANA Modeste Umuyobozi w’ishami ry’iyamamazabikorwa muri StarTimes 

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye none kuwa 08 Ugushyingo 2023, umuyobozi w’ishami ry’iyamamazabikorwa muri StarTimes, NKURIKIYIMANA Modeste, yavuze ko abafatabuguzi ba StarTimes bakunda filimi n’ibiganiro bitandukanye bahishiwe byinshi kuko bagiye kujya babikurikira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ati “Nta munsi n’umwe  umufatabuguzi wa StarTimes azigera yicwa n’irungu cyangwa ngo ntaryoherwe na filime nziza tubagezaho. Ni igihe cyo gutekereza neza ukaruhuka ndetse ukagirana ibihe byihariye n’umuryango wawe,  mwirebera ibiganiro na filimi nziza zisobanuye  mu Kinyarwanda kandi zigezweho.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan, yavuze ko kuva tariki ya 01 Ugushyingo 2023, Ganza TV, igaragara amasaha makumyabiri 24/24 iminsi 7/7 kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460; aho yerekana ibiganiro n’amafilime arimo ayo muri Amerika y’amajyepfo, Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi; zose ziri mu Kinyarwanda.Startimes Rwanda yashyize igorora Abanyarwanda, ibashyiriraho Ganza TV ifite umwiharikoChen Dachuan Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda 

Startimes imaze imyaka 35 ibayeho, yerekana amashusho atandukanyeb ifite intego y’uko buri Munyafurika wese yegerezwa serivisi zimuhendukiye kandi zimufasha gusangira n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho.

Startimes niyo Kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z’amajwi n’amashusho agezweho (Digital television), ikaba itanga izo serivisi kubarenga Miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30.

Startimes ifite amashene asaga 700 ihitisha ibiganiro bitandukanye  ndetse n’amafilime muri Afurika no ku yindi migabane.

Startimes Rwanda yashyize igorora Abanyarwanda, ibashyiriraho Ganza TV ifite umwihariko

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI