Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yerekeje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho azaganira na Perezida Joe Biden ndetse akageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Zelenskyy yanditse kuri Twitter ko ari mu nzira yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gukomeza ubushobozi bw’ukwirwanaho n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko rwa mbere hanze ya Ukraine, Perezida Zelenskyy akoze kuva muri Gashyantare ubwo u Burusiya bwatangiza intambara.
Zelenskyy yerekeje muri Amerika mu gihe iki gihugu kigiye kumuha imfashanyo ya miliyari 1.8 z’amadolari izaba irimo ibikoresho bya gisirikare.
Ku rundi ruhande, abayobozi ba Ukraine batangaje ko umuriro w’amashanyarazi muri Kyiv, wabuze nyuma y’ibitero by’indege by’u Burusiya byibasiye ibikorwaremezo bya gisivili.
Guverineri wa Kyiv, Oleksiy Kuleba, yatangaje ko 80 ku ijana by’uyu mujyi nta mashanyarazi ahari, bikaba bimaze iminsi ibiri.
burigihe.com