Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi yabonye indi ntsinzi imbere ya Cristiano Ronaldo ubwo ifoto ye afite Igikombe cy’Isi yabaga iya mbere y’umukinnyi ikunzwe n’abantu benshi kuri Instagram.
Nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku Cyumweru, Messi usanzwe ukinira PSG yagiye kuri Instagram ashyiraho amafoto 10 bishimira iki gikombe muri Qatar.
Mu masaha 17 yari amaze kuva ayashyizeho, abayakunze bari bageze kuri miliyoni 52 ndetse yamaze no kurenza miliyoni 400 z’abantu bamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga.
Aya mafoto, Messi yayakurikije amagambo avuga ko ari bo batwaye Igikombe cy’Isi. Yongeyego ati “Nabirose inshuro nyinshi cyane, nabishakaga cyane kandi sinacitse intege….”
Yakomeje ashimira umuryango we uburyo wamubaye hafi ndetse n’abafana babaye inyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Argentine.
Ati “Twerekanye na none ko Abanya-Argentine iyo dushyize hamwe, twunze ubumwe tugera ku byo tugomba gukora. Iri shimwe ni iry’iri tsinda, birenze ibikorwa by’umuntu umwe. Ni imbaraga zo kurwanira hamwe ngo tugere ku nzozi duhuriyeho.”
Umunya Porutigal Christiano Ronard usanzwe wagereranwaga nuyu kirangira we akomeje kuryumaho nyuma yibyo mugenzi we Messie yakoze
In this article:
Click to comment