Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC yabereye USA

Perezida Kagame nabagenzi Uburundi na Kenya

Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi wa EAC, Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umuyobozi wa ICGLR, Perezida João Lourenço, aho yibanze ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo byo burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame nabagenzi b’Uburundi na Kenya

 

Ni inama yabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ihuza Amerika na Afurika.

Yanitabiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bayobozi batandukanye.

Perezida Ruto yanditse kuri Twitter ko ari inyungu z’akarere gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke muri RDC kandi ko batakwemera ko ibintu bikomeza kuba bibi.

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu dushishikariza ibiganiro ndetse no guhagarika imirwano mu gihe tunarimo gushaka igisubizo kirambye”.

Mu kiganiro cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor, kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba abayobozi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga, aho gushakira umuti nyawo icyo kibazo kimaze igihe, ahubwo babigereka ku Rwanda.

Ati “Iki kibazo ntabwo ari u Rwanda rwagiteje, si ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ni icya Congo. Nibo bakwiriye guhangana nacyo.”

Yakomeje agira ati “Akarere kari kugerageza kugikemura[…] ibyo ni byiza ariko bisa nk’aho inshingano zose zashyizwe ku bitugu by’u Rwanda haba abayobozi ba Congo, haba umuryango mpuzamahanga, buri wese ari guhunga ikibazo akavuga ko ari icy’u Rwanda. Ntabwo ari icyacu.”

Kuwa 23 Ugushyingo 2022 nibwo i Luanda muri Angola habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.

Intego nyamukuru y’iyi nama ngufi kwari ugushyiraho ingengabihe y’iyubahirizwa ry’ibikorwa byihutirwa birimo guhagarika imirwano kwa M23 no kuva mu bice yigaruriye mu maguru mashya. Ikindi ni ugukomeza guhuza ibikorwa by’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko ibitero bya M23 bikomeje intwaro zikomeye ziyibashishwa kugira imbaraga ku ngabo za leta ya RDC.

Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.

Burigihe.com

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI