Guverinom y’u Rwanda biciye muri Ambasade yayo muri Uganda bihanganishije iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Jacob Oulanyah.
Ni ubutumwa bwo kwihanganisha Uganda n’abo mu muryango wa Jacob Oulanyah bwanyijijwe kuri Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022.
Rt. Jacob Oulanyah yitabye imana tariki 20 Werurwe 2022, aguye mu Mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari arembeye, inkuru y’urupfu rwe ikaba yarahamijwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wavuze ko yababajwe bikomye n’urupfu rw’uyu mugabo.
Guverinoma y’u Rwanda ikaba yifatanyije na Uganda muri ibi bihe byo gutakaza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Oulanyah.
Ubutumwa batanze bugira buti “Ni agahinda kenshi ku Rwanda kumva urupfu rwa Perezida w’Inteko Ishinga Ametegeko ya Uganda, Rt Hon Jacob Oulanyah.”
Bukomeza buti “Guverinoma y’u Rwanda ibikuye ku mutima yifatanyije na Repubulika ya Uganda n’abaturage bayo cyane cyane umuryango wa Rt Hon Jacob Oulanyah muri ibi bihe bitoroshye by’akababaro.”
Jacob Oulanyah yatabarutse ku myaka 56 y’amavuko, akaba yaguye mu Mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari amaze iminsi arwariye. Ubwo yasurwaga na bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda aho yari arwariye, bavuyeyo bahamya ko akeneye imbaraga z’amashengesho kubera kuremba.
Jacob Oulanyah yabaye Perezida w’Inteko w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021 ahigitse Rebecca Alitwala Kadaga wari kuri uwo mwanya, ni mu gihe kuva mu 2011 yari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
U Rwanda rwihanganishije Uganda mu gihe hakomeje urugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze iminsi urimo agatotsi, gusa buri ruhande ruhamya ko hari intambwe iri guterwa mu kuzahura umubano cyane cyane hakemurwa ibibazo byatumaga ububanyi namahanga butifshe neza.
Ibi bishimangirwa n’ingendo ebyiri umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka aherutse kugirira mu Rwanda kuva uyu mwaka watangira harimo uruheruka rw’iminsi itatu.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW