Yaburanaga ubujurire nyuma yo gukatirwa imyaka 7 n’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa Gtanu tariki 18 Werurwe, 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwasomye icyemezo cyarwo ruvuga ko igifungo cy’imyaka 7 kigumyeho.
Rwategetse ko Cyuma Hssan azatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu.
Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yamenyekanye cyane mu biganiro byo kuri YouTube, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko nta kimenyetso gishya uruhande rwe rwerekanye cyatuma icyemezo cy’Umucamanza w’Urukiko Rukuru kitari gifite ishingiro.
Yaba Niyonsenga, cyangwa umwunganizi we nta n’umwe witabiriye isomwa ry’uru rubanza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.
Mu Ugushyingo 2021 Urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, inyandiko mpimbano, no gusebya abakozi b’inzego z’ubutegetsi, ruhita rutegeka ko afatwa agafungwa.
Icyo cyaha cya nyuma ariko ubushinjacyaha bwaje gusaba ko gikosorwa mu Rukiko rw’Ubujurire kuko yagihamijwe kandi kitakiba mu mategeko ahana y’u Rwanda.
Urukiko uyu munsi rwamuhanaguyeho icyo cyaha.
Cyuma yahakanye ibyaha avuga ko yahanwe hashingiwe ku cyemezo cy’urwego rutemewe n’amategeko ari rwo Rwanda Media Commission(RMC), avuga ko urwo rwego atari rwo rugira umuntu Umunyamakuru.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/impaka-zishyushye-mu-rukiko-ku-kuba-cyuma-hassan-ari-umunyamakuru-cyangwa-atari-we.html?fbclid=IwAR0qGngXXpiUCXuZOeMyBB88lqpYX0i4nB6Ua9HfZHkTY1AMATaxHyVc2A8
UMUSEKE.RW
Gatumwa
March 19, 2022 at 8:39 am
Ubutabera bwacu nubundi tuziko butabera murukiko bubera iyohejuru umuntu atazi.Reka turebeko na Nsengimana Theo nawe batazamukatira kimwe nawe nkurikije ibyonumvise umudepite avuga ejobundi.Ntimumbaze niba yari yasinze nicyo yari yatumuye.
Ngunda
March 19, 2022 at 5:16 pm
Ntagahora gahanze