Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 wari umunsi wa Gatanu w’igiterane ‘Nzarubaka rimere uko ryahoze kera’ cyateguwe na ADEPR Gashyekero. Ni igitrane kuri uyu munsi cyatumiwemo umuhanzi Alex Dusabe na Gibion Choir y’i Murambi yasendereje ibyishimo abitabiriye iki giterane.
Ku munsi wa Kane w’iki Giterane tariki ya 17 Werurwe 2022, umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Danny Mutabazi niwe wari umutumirwa w’umunsi, yahesheje umugisha abacyitabiriye binyuze mu ndirimbo ze.
Kuri uwo munsi kandi Rev Uwambaje Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu yahanuriye abantu banyuranye bari muri icyo giterane.
Ku munsi wa Gatanu w’iki giterane, umuhanzi Alex Dusabe mu minota isaga 10 kubera ko atarikumwe n’abacuranzi be, yahembuye abantu benshi binyuze mu butumwa bwo mu ndirimbo ze.
Ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Umuyoboro’ yakunzwe kera, Abakristu bose bari banyuzwe.
Alex Dusabe yiseguye kubitabiriye iki giterane abasezeranya kuzabasendereza umunezero kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022.
Yaririmbye indirimbo Ebyiri gusa yicurangira Piano.
Muri iki giterane cy’uburyohe cyaranzwe no guha amashimwe Imana kubera ibyo yakoze, Korali Gibion y’i Murambi nyuma ya Alex Dusabe yatanze ibyishimo kuri ADEPR Gashyekero.
Korali Gibion y’i Murambi yabanje gushima Imana yababashishije kuza munzu y’Imana.
Bati “Nka Korali Gibion reka duhe umugisha bene Data, twishimire mu nzu yawe, munzu yawe ni heza hatonyanga imigisha.”
Mu ndirimbo zicurangitse mu buryo bubyinitse basabye abitabiriye iki giterane guha amashimwe Imana.
Bati “Imana irahambaye, kuba turiho ni ukubera yo, no kuba twageze aha ni ukubera Imana.”
Bakomeje bagira bati “Ubwo mfite umuvugizi ku Mana ntacyo nzaba.” Niko bitereraga mu bicu baha icyubahiro Imana.
Mu buryo budasubirwaho iyi Korali yanyuze abitabiriye iki giterane bahembuwe ku buryo bugaragara n’iyi Korali.
Pasiteri Kayihura Michel uyobora ADEPR Murambi waje uherekeje Korali Gibion yashimye uyu mugoroba mwiza waranzwe n’umunezero.
Umushumba w’Ururembo rwa Nyagatare, Pasiteri Rwakiza Stiven yavuze ko hari igihe Itorero ryari mu bwigunge kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumwe insengero zimara imyaka ibiri nta biterane.
Pasiteri Rwakiza Steven avuga ko keretse indashima ariko byari biteye ubwoba kubona insengero zifunga kubera icyorezo.
Ati “Ndagira ngo tugire umunezero kandi tugire ibyishimo.”
Yabwiye Itorero ko yifuza ko abantu batega amatwi bakagira icyo bacyura ndetse ashima abitabiriye iki giterane kugira ngo bumve icyo Imana ibabwira.
Agendeye ku nsanganyamatsiko y’iki giterane iboneka muri Amosi 9:11, Pasiteri Rwakiza Steven yashimye abayiteguye kuko ifite igisobanuro gikomeye.
Ku nyubako y’urusengero rwa ADEPR Gashyekero rugiye kuzura yashimangiye ko hari Imana kandi ishyigiye abanya-Gashyekero.
Ati “Mujye mushima ubuyobozi bwacu butugeza ku majyambere.”
Akomeza avuga ko Imana ikivugana n’abantu bayo itigeze itandukana n’Itorero ryayo kandi ko itigeze ipfa.
Yakebuye abantu basenga Imana bari mu bibazo byamara gucyemuka bakayitera umugongo.
Ati “Ndagira ngo ihema ryawe wemere ko ryeguka, ihema rivuga ni umutima wawe, Imana irashaka gusana inkike zasenyutse.”
Akomeza agira ati “Ndasaba uyu munsi umutima wawe wumve ijwi ry’Imana, hari ibyuho, iyo inkike yasenyutse ibije byose birinjira, umutima udafite Kristo nta kitawugusha.”
Avuga ko Abakristo bagomba kugaruza iminyago Satani yanyaze bakabigarura mw’izina rya Yesu.
Kuri uyu wa Gatandatu iki giterane kirakomeza aho abakozi b’Imana batandukanye bazagaburira Itorero ijambo ryayo.
Umuhanzi Alex Dusabe na Korali Bethelehem yo muri ADEPR Gisenyi n’andi makorali abazakora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Ku munsi wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 kizatangira isaa 14h00 gisoza isaa 19h00 z’Umugoroba.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW