Mu Kagari ka Burunga mu Mudugudu wa Kamabuye, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umugore uri mu kigero cy’imyaka 42, yasanzwe imbere y’irembo rye yapfuye, bigakekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 9Werurwe 2022, nibwo abantu babonye uwo mugore aryamye, yambaye ubusa bigakekwa ko yishwe abanje gusambanywa.
Mu buhamya abaturanyi be bahaye Radio\TV1 bavuze ko yasanzwe imbere y’irembo rye yabanje kwamburwa ubusa, bikekwa yari yasambanyijwe.
Umwe yagize ati “Ni umuturanyi wanjye ,muri make ntabwo ari ukugwa nkurikije uko nabibonye.Babanje bamwambura umwenda wo hejuru, bazamura ikanzu yari yambaye bayigeza mu gituza.Imbere ntacyo yari yambaye, byose ibyo yari yambaye babirambika imbere ye. Mbibonye ndahungabana , ndiruka ndavuga ngo nubwo yaba yanyweye ntabwo byaba bimeze gutya, ibi bintu ntabwo tubimuziho.”
Undi nawe ati “Ndaza ndebye mbonye yambaye uko yakavutse, mbona ntibisanzwe, mpita mpuruza , abaturanyi banjye n’Isibo dusanga ahubwo atari ugusinda ari ugupfa . Nta gikomere yari afite.”
Aba baturage bavuga ko muri uyu Mudugudu hakunze kugaragara utubari twinshi two mu ngo dukunze kugaragaramo umubare mwinshi w’abagore ndetse n’urubyiruko rw’abasore , tuvugwamo urugomo bigakekwa ko twaba ari two ntandaro y’urupfu rw’uyu mugore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe,Niyibizi Jean de Dieu, yavuze ko yamenye amakuru ahamagawe n’abaturage .
Ati “Saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo nibwo umuturage wa mbere yahatambutse ahasanga umurambo hafi y’urugo rwe aba aribwo aduhuruza , natwe tumenya amakuru.”
Niyibizi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha hari abo rwataye muri yombi bari bakunze gusangira inzoga ,bakaba batangiye gukorwaho iperereza .
Amakuru avuga ko nubwo nyakwigendera yari asanzwe anywa inzoga ariko atari akunze kugira amahane yo kuba yarwana ku buryo byamuviramo urupfu.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW