Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro bo muri ACEJ/KARAMA bibukijwe ko ubumenyi bushingiye ku muco ariwo musingi wa byose.
Ibi Ubuyobozi bw’iri Shuri n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, babigarutseho mu gitaramo gisoza ukwezi kwahariwe umuco mu bigo by’amashuri.
Umuvugizi w’Ishuri ACEJ/Karama, Niyonteze Célestin avuga ko kwiga amasomo menshi y’ubumenyi ari kimwe kandi, ariko bikaba akarusho iyo ubwo bumenyi bahawe bushingiye ku muco.
Kuko iyo ubashije kurangiza Kaminuza mu byiciro bitandukanye, udafite umuco nta kamaro byamarira uwayize by’umwihariko ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati ”Kwiga ni byiza, ariko twifuza ko ubumenyi bwose bahabwa bugomba gushingira ku muco ni ubutwari.”
Muyenzi Arsène wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ikoranabuhanga, akaba akuriye Itorero ry’umuco n’ubutwari muri iri shuri, yabwiye UMUSEKE ko mu masomo asanzwe bafata umwanya bakitoza ibijyanye n’umuco.
Muyenzi yavuze ko biga guhamiriza, kuvugira Inka, imbyino n’indirimbo , kumasha, gusimbuka urukaramenda n’ibindi byose biganisha ku muco n’ubutwari biranga abanyarwanda.
Yavuze ko ibyo bitoza, bitababuza gutsinda andi masomo asanzwe, kuko urutonde rw’amashuri y’imyuga atsinda neza, n’iri shuri riza mu myanya y’imbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel yavuze ko bifuriza abanyeshuri kugira ubumenyi mu mutwe ariko byose bihatswe n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda n’ikinyabupfura.
Ati “Umuco n’amasomo asanzwe ntaho bitaniye kuko abarezi bigisha ubumenyi bagatanga n’uburere.”
Habyarimana yatanze urugero rw’abanyeshuri baherutse kurangiza kwiga, baca amakaye, impuzankano n’ibitabo bavomamo ubwenge.
Ati ”Ntabwo twifuza kuzongera kumva imyitwarire mibi nk’iyo mu mashuri no mu buzima busanzwe bw’urubyiruko rwacu.”
Uyu Muyobozi yavuze ko hari ingero nyinshi z’ababaye Intwari mu Rwanda, abanyeshuri bagomba kwigana kuko aribo bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga