Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwandira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Paul Kagame icyemezo cy’ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka guhera ku wa Mbere tariki 7 Werurwe.
Ibi abigarutseho nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki 4 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame mu myanzuro yayo harimo icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka.
Umwanzuro ugira uti “Imipaka yo ku butaka izafungura guhera ku wa Mbere tari 7 Werurwe 2022, abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 igihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira.”
Nyuma y’uko uyu mwanzuro wo gufungura imipaka yo ku butaka uwashwe, Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Kagame kuri iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda.
Kuri Twitter yagize ati “Nk’uko ku wa Mbere tariki 7 Werurwe Marume wanjye Nyakubahwa Perezida Kagame yakomoreye urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka yacu. Ndamushimira cyane ku kongera guhuza abaturage bacu. Ndanamushimira kandi kuba intwari y’agatangaza.”
Gen Muhoozi yanongeyeho ko Perezida Kagame ari we mu Perezida mwiza Afurika y’Ibirasirazuba yagize.
Aya mashimwe Gen Muhoozi yahaye Perezida Kagame, aje akurikira ubutumwa yaherukaga gutanga avuga ko nyuma yo kuganira na we bemeranyijwe ko agomba kugaruka mu Rwanda mu minsi ya vuba bagakemura ibibazo bisigaye hagati y’u Rwanda na Uganda.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2022 ubwo yakirwaga na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi kuva mu 2017.
U Rwanda na Uganda bagaragaje ubushake bwo gukemura udutotsi turi mu mubano w’ibihugu byombi, ibi bigaragazwa n’uko nyuma y’uruzinduko Lt. Gen Muhoozi yagiriye i Kigali akaganira na Perezida Kagame umupaka uhuza ibi bihugu wa Gatuna wafunguwe.
Agaruka ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, tariki 8 Gashyantare ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya, Perezida Kagame yavuze ko bahisemo kuwufungura nyuma y’uko we na Gen Muhoozi bahuye bakagira ibyo bombi bakora.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW
Goodman
March 5, 2022 at 1:47 pm
Ntahandi mahitamo kuko inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda
nkunda
March 5, 2022 at 9:49 pm
Kuki wowe ushonje atari wowe washimiye perezida cg wowe urahaze?
uwase Louise
March 5, 2022 at 8:07 pm
Muhoozi atubwiye ko muri East Africa, Kagame ariwe mutegetsi mwiza abona, ise we se ari ku mwanya wa kangahe? Uretse gukomeza gusebya politiki y’ibihugu byacu yerekana ko igendera ku cyenewabo aho we nk’umuhungu wa perezida arusha ububasha abaperezida bagize uruhare mu guhuza ibihugu: Angola na Kongo, anakomeje gusebya inzego zose z’igihugu cye. Ni igisebo (disgrace).