Mukangenzi avuga ko icy’ingenzi ari ukugira ubushake n’ikinyabupfura mu byo umunyeshuri yiga.
Yagize ati”Amashuri y’imyuga ni meza kuko atanga akazi, ibyo mwiga bisaba kubishyira mu bikorwa mukoresheje amaboko.”
Uyu Muyobozi ashimira abashinze iri Shuri ry’imyuga akavuga ko n’igihugu cyifuza ko umubare w’abiga mu myuga wiyongera mu rwego rwo guhanga imirimo ku bantu benshi barangiza mu mashuri y’imyuga.
Ndatimana Jean de Dieu urangije mu ishami ry’ubutetsi yabwiye UMUSEKE ko atangira kwiga, bagenzi be ba bahungu bamucaga intege ko umwuga wo guteka ari uw’abakobwa, ariko avuga ko yaje gusanga nta masomo meza aruta kwiga imyuga.
Ndatimana ashishikariza abakerensa amashuri y’imyuga guhindura imyumvire, agasaba n’abadafite akazi barangije icyiciro cya 2 cya Kaminuza kwiga imyuga.
Yagize ati ‘‘Ubu mfite akazi mpemberwa ukwezi sinigeze mba umushomeri.”
Umuyobozi w’Ishuri Lycée de Ruhango IKIREZI, Habyarimana Eric avuga ko hari bamwe muri aba banyeshuri bamaze kubona akazi, akavuga ko abandi bagiye gukomeza kwiga amashuri makuru na za Kaminuza mu myuga n’ubumenyingiro muri IPRC .
Ati ”Dufite icyerekezo ko mu mwaka wa 2025 iri Shuri rizaba riri ku mu mashuri y’icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo.”
Abarangije muri Lycée de Ruhango IKIREZI 397 ni abigaga umwaka w’amashuri wa 2020-2021.
Abagera kuri 88 muri abo bahawe buruse(Boursse) yo kwiga Kaminuza, naho 46 bakaba bamaze kubona akazi cyane muri za Hoteli.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango