Joseph Ritchie wari Inshuti ikomeye y’u Rwanda, akaba yarabaye Umuyobozi wa mbere w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yitabye Imana ku myaka 75.
Joseph Ritchie Yari n’umwe mu bagize akanama ngishwanama kazwi nka PAC (Presidential Advisory Council) ka Perezida Paul Kagame.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Iterambere RDB cyayobowe bwa mbere na Joseph Ritchi, bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Ubutumwa bw’Ubuyobozi bwa RDB bwatambutse kuri Twitter, bushima Joseph Ritchie wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ishoramari mu Rwanda.
Ubuyobozo bwa RDB bwagize buti “Inama y’ubutegetsi, ubuyobozi ndetse n’abakozi ba RDB bihanganishije bikomeye umuryango wa Joseph Ritchie witabye Imana uyu munsi.”
Bukomeza bugira buti nk’Umuyobozi wambere wa RDB “Ritchie Yagize uruhare rw’ingenzi mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda akaba yaranagize uruhare mu mishinga yo guteza imbere ishoramari.”
Joe Ritchie wari unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, muri 2019 yari yambitswe umudari w’ishimwe w’igihango cy’ubucuti afitanye n’u Rwanda.
Joe Ritchie yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rubuze indi nshuti ikomeye, Paul Farmer wagize uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi bw’u Rwanda.
UMUSEKE.RW
ruremesha
February 23, 2022 at 9:18 am
Niyigendere natwe ejo tuzamukurikira.Ariko nashakishije muli bible ahantu bavuga ko upfuye aba yitabye Imana ndahabura.Nshaka n’ahantu bavuga Roho idapfa kandi ifite ubwenge,ikomeza gukora iyo dupfuye,ndahabura.Ahubwo nsoma ko Yezu yavuze ko upfuye aba ameze nk’usinziriye kandi azamuzura ku munsi w’imperuka akamuha ubuzima bw’iteka,niba yarapfuye yaririndaga gukora ibyo Imana itubuza.Soma Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.