Bamwe mu baturage baherereye mu Murenge wa Cyumba ku mupaka wa Gatuna, bavuga ko bashimishijwe no kwegerezwa ibicuruzwa hafi yabo, ubusanzwe ngo bajyaga kurangura mu Mujyi wa Byumba bikabafata igihe ndetse n’igihombo ku barangura ibyo gucuruza.
Ni gahunda yashyizwe mu bikorwa n’ubuyobozi bufatanyije n’Urugaga rw’Abikorera, aho abaturage begerejwe ibicuruzwa birimo kawunga, umuceri n’ibindi abaturage bakenera cyane mu rwgeo rwo kubarinda igihombo bajya kurangura kure, ndetse no kubafasha kubona ibicuruzwa hafi batarinze kwambuka umupaka bajya Uganda.
Ikibazo cyo kurangura mu mujyi wa Byumba cyangwa muri Kigali ku baturutse mu Murenge wa Cyumba, bavuga ko byari akazi katoroshye ndetse ko byabatwaraga igihe kinini n’amafaranga yo gutega ibinyabiziga akabateza igihombo, gusa ngo kuba begerejwe ibicuruzwa byacyenera cyane, barakomeza kwiteza imbere nta gusiragira mu nzira.
Katonda William twaganirije ukorera mu Murenge wa Cyumba, avuga ko byanagabanyije abambukiranyaga umupaka banyuze mu nzira zitemewe, ndetse ko kwegerezwa ibicuruzwa ku mupaka wa Gatuna hari byinshi bicyemuye cyane haba ku bacuruzi ndetse n’abaturage bakenera ibyo kurya ubwabo.
Avuga ko hari n’igihe bakeneraga nk’agafuka kamwe ka kawunga yo kurya bigatuma bambukiranya umupaka, kandi bakanyura mu nzira zitemewe, bimwe mu bishobora guteza ikibazo cy’umutekano hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye, nk’izishinzwe abinjira n’abasohoka, by’ umuwihariko ab’umutekano dore ko bamwe bajya kubigura hakurya y’umupaka mu masaha ya nijoro.
Katonda agira ati: ”Ibi bicuruzwa batwegereje bije gufasha byinshi, bamwe bategaga imodoka bajya mu mujyi wa Byumba cyangwa Kigali ku bifite, gusa kuba banabishyizwe ku giciro cyo hasi biratuma nta muntu uzongera gusiragira cyangwa ngo atekereze kujya hakurya y’umupaka mu buryo butemewe, kuko byamuteranya n’ inzego zitandukanye harimo n’abashinzwe umutekano.”
Manizabayo Aline na we yemeranya na mugenzi we Katonda, gusa akavuga ko nubwo bikemuye ikibazo cy’abambukaga bajya gushaka ibyo kurya kubera inzira yo kwambukiranya ariyo ibabera hafi kurusha uko wajya mu mujyi wa Byumba, ko nta rundi rwitwazo kuko babishyize mu marembo ugeraho mbere yo kwambuka ujya hakurya.
Ati: ”Kutwegereza ibicuruzwa n’ibyo kwishimirwa, gusa hanakenewe ingamba zituma bakurikirana umunsi ku munsi abajya hakurya bagamije kwinjiza ibiyobyabwenge, kuko na bo bakurikirayo amafaranga atari macye, na bo bitwikira ijoro kandi ntibatinya ko bahura n’inzego z’umutekano.”
Yongera ati: ”Niba na bo bazabegereza inzoga zo gucuruza hano hafi ntitubizi, batwegereje ibyo kurya ni byiza, ariko ubuyobozi buzabafashe kureba icyo bakora bajye bakurikiranwa umunsi ku munsi barebe ko batambutse ngo basubire kwinjiza kanyanga n’ ibindi biyobyabwenge bitwicira abaturage.”
Mukeshimana Afisa ni umukozi ushinzwe ikigega (stock) cy’ibicuruzwa byegerejwe abaturage mu Murenge wa Cyumba ku mupaka wa Gatuna, avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abikorera batekereje bimwe mu bicuruzwa bikunze gukenerwa cyane n’abaturage ba Cyumba, gusa ngo iby’ibanze cyane barabihagejeje.
Agira ati: “Dufitemo kawunga bita Impano ibiro 25 bigura Frw 14 500, ibiro icumi ni Frw 6000 naho ibiro bitanu ni Frw 3, 200, hari na kawunga bita Super ituruka mu Karere ka Kamonyi igura Frw 5,200, harimo n’ amavuta, umuceri bita Buryohe, umuceri w’Umutanzaniya n’ibindi:”
Usibye ibyo kurya, banegerejwe ibikoresho bikenerwa cyane iby’isuku, ibyo kunywa banasabwa kumenya ko imbogamizi bahura na zo ku bijyanye n’igiciro cy’ibicuruzwa bajya babimenyesha hakiri kare kugira ngo abaturage badakomeza guhura n’igihombo.
Mu ntangiriro z’ uku kwezi, ku wa 03 Gashyantare 2022 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye iri soko riri ku mupaka wa Gatuna, abasaba no kumenya kunyurwa n’ibikorerwa mu gihugu cyawe (Made In Rwanda), ahubwo bakavuga ibikenewe ngo begerezwe ibyujuje ubuzirangenge.
Gatabazi na we yahayiye kawunga muri iri soko kuko yahasanze igiciro cyaragabanyijwe cyane.
Evence NGIRABATWARE
Umuseke.rw/Gicumbi