Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Qatar.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Gashyantare 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agancy) byabitangaje, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahagurutse Doha nyuma yo gusoza uruzinduko rwe rw’akazi.
Akaba yaherekejwe ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Mu bamuherekeje harimo Ushinzwe Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Ibrahim Yousif Fakhro, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani ndetse bari kumwe na Francois Nkuliyimfura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.
Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere, aho yabonanye n’abarimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baherukanaga mu Ukwakira 2021 maze baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Qatar ikaba yarashoye imari mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho yaguze imigabane 60%, 40% ibaka iya Guverinoma y’u Rwanda.
Ni ikibuga cy’indege kizuzura gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi mu gice cyiciro cyacyo cya mbere, bakazagera kuri miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.
Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Qatar ikaba nayo yaramaze kugira imigabane muri RwandaAir ingana na 49%.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW