*Noella wamenyekanye nka Fofo muri Papa Sava na we yagerageje amahirwe
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo hasojwe amajonjora yo gushaka abakobwa bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho ijonjora ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa 29 bazasanga abandi batoranyijwe mu Ntara zose.
Abakobwa biyumva mu bwiza no mu bumenyi rusange bitabiriye iri jonjora rya nyuma aho muri Kigali hatoranyijwe abakobwa beza 29 mu bagera ku 117 bitabiriye irushanwa.
Muri rusange hari hiyandikishije abakobwa 191.
Abakobwa batoranywa bariyongera kuri 41 babonye PASS mu Ntara z’Igihugu, barimo 9 mu Majyaruguru 9 mu Burengerazuba n’abandi 9 mu Majyepfo n’Intara y’Iburasirazuba yatambutsemo 14.
Mu bari bagerageje amahirwe barimo Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo umukinnyi wa filime nyarwanda izwi nka Papa Sava na Seburikoko, nimero 28 niyo yari yahawe akanama nkemurampaka kamuhaye NO ebyiri na YES imwe, aba avuyemo gutyo.
AMAFOTO@MISS RWANDA Twitter
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
kazimbaya
February 13, 2022 at 3:33 pm
Ikibazo nuko Ubwiza bw’abagore n’abakobwa butuma benshi biyandarika.Butuma benshi babona ubutunzi,akazi cyangwa promotion binyuze kuli ruswa y’igitsina nkuko Transparency International Rwanda ibyemeza.Gusa bajye bibuka ko bibabaza Imana yaturemye itubuza kwiyandarika.Kandi bikazatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo n’umuzuko uzaba ku munsi w’imperuka.
mahoro jack
February 14, 2022 at 10:42 am
Ariko muzatubwire: iri dini ryanyu ryubakiye ku ihahamuka ry’imperuka nta kindi? Ku buryo intero ihora ari imwe, inyikirizo ikaba imwe, ku nkuru iyo ariyo yose? Nta wundi musanzu mugira muri sosiyete utari ukuririmba imperuka???