Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel wari umaze imyaka 16 kuri uwo mwanya yahawe ibaruwa imwimurira mu Karere ka Ngororero.
Gitifu Bahizi Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko akimara kubona inyandiko imwimurira mu Ngororero yabyakiriye neza.
Yagize ati: ”Iyo umukozi ahawe ubutumwa agomba kubusohoza jye nabyakiriye neza ni ibisanzwe ngiye gukomeza inshingano.”
Bahizi yavuze ko bahinduranyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero Abiyingoma Gérard wari umaze imyaka irenga 2 kuri uwo mwanya.
Bahizi Emmanuel yagiye kuri uwo taliki ya 08 Ukuboza, 2006.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse kwimurira muri Rulindo Gitifu w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace ahinduranya na mugenzi we Biziyaremye Al Bashir mu mpera y’umwaka ushize wa 2021.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
Flo
February 11, 2022 at 2:44 pm
Mukosore:Gitifu Ignace K.wari uwa Muhanga District yimuriwe mu karere ka Rulindo ntabwo ari mu karere ka Gakenke.
Sebihe
February 11, 2022 at 6:50 pm
Akazi akamazemo igihe,azareke n’abandi bamusimbure.
MUJYANAMA
February 11, 2022 at 7:51 pm
Umva SEBIHE nawe ra, none se wowe, wakwikuraho umukozi nkuyu ufite uburambe, maze ukazana INSORESORE ZIRANGIJE KAMINUZA AKO KANYA ? Ubwo se waba ushaka umusaruro, cyangwa ubunyamabangwa bw’AKARERE WAGIZENGO NI ICYIGO CY’AMAHUGURWA AHORAHO. Ubwo ari COMPNY YAWE wahitamo ukirangiza amashuri, cyangwa ufite uburambe kukazi. NI UBUSWA BUKABIJE KWIRUKANA UMUKOZI UFITE UBURAMBE MU KAZI, UKAZANA UMWANA UKIRANGIZA AMASHURI. U Rwanda rukeneye umuvuduko mu iterambere ryihuse. Nta munota, nta n’ISEGONDA tugomba guta; COVID 19 idusubije inyuma, ifaranga ryacu RYARINDIMUTSE ugereranije n’ay’IBIHUGU DUTURANYE, Ku USD na EUROS byo ni agahomamunwa, nawe ngo urashaka abana baza kwiga kuyobora. UZABAZANE MURI COMPANY YAWE. KANDI LETA IKUNDA GUKORA AYA MAKOSA. Ndavuga guhagarika abafite uburambe nta mpamvu ifatika, ikazana abana bakirangiza. Wagera iyo muri za USA n’IBWOTAMASIMBI , ugasanga 70% by’abari mu kazi ni abantu bakuze, bazi icyo gukora. NGIBYO IBYO BITA STABILITE muri ADMINISTRATION. Bituma bagira administration y’umutamenwa. NAWE NGO GW’IKI?
lg
February 11, 2022 at 8:23 pm
Sabine ikirebwa ninshingano umuntu ahabwa nuko azisohoza none ngo aveho hajye hundi ubwose abaye afite ibitekerezo nkibyawe !!ahubwo Bahizi akwiye kuba Meya wa karere kuko yerekanye ko ali umukozi udasanzwe ushoboye akazi