Umuraperi Dufitumukiza Salathiel uzwi nka “Salkon” muri muzika Nyarwanda, yasabiye abahanzi bakizamuka guhabwa umwanya bakigaragaza.
Ni mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise “Tuza Nkwereke” igaruka ku nzira yanyuzemo n’ishusho y’ibyo amaze kubona mu mu muziki mu myaka ibiri amaze akora Hip-hop.
Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo, Salkon agaragaza ko abantu batagombye kwiyemerana byinshi babonye kubera aho bavuka kuko n’umaze kugera kuri duke yiyuhiye akuya tuba tumunyuze.
Mu gitero cyambere abara inkuru y’uko yavuye iwabo akajya gushakisha amafaranga. Ngo benshi mu babyeyi babyitiranyije n’uburara bamwe mu babyiruka basigaye baradukanye.
Aganira na UMUSEKE, Salkon yagize ati “Ibyo byose byabayeho ariko mbirenza amaso kuko muri njye nari nzi ko mfite icyo nshaka kugeraho kandi ndabona ngisatira.”
Muri iyo ndirimbo ye ya mbere ikozwe mu buryo bwa “drill” bukunzwe cyane n’abatari bake, avugamo ko yagize amahirwe yo kwitandukanya n’inshuti zashoboraga kumwanduza imico mibi irimo no kunywa itabi. Ibyo ngo byatumye akomeza kuboneza mu cyerekezo kimwe agakora ibye atuje “bagihuze bamujyaho impaka”.
Salkon yagaragaje ko nubwo akorana ingufu ngo abone amafaranga atarabasha kwihaza. Ibyo ngo bituma akomeza gushyiramo agatege ubutitsa ngo agire ibyo ahindura.
Icyakora nk’umwe mu bahanzi bakizamuka, yahishuye ko benshi bakomeza gukinira ku mpano zabo bishakira kwinjiza bakababeshya ko bagendereye kubafasha ngo bazamuke.
Avuga ko abahanzi abakiri bato bakeneye guhabwa umwanya bakigaragaza.
Ati “4G ntikiri fit, 5G ubu ni yo nita lit, igikuze kive mu byana ababyiruka nabo baze bahatane.”
Akomeza avuga ko “Hashize igihe kinini ibyo bakora bidahabwa agaciro bikwiye ahubwo bigafatwa nk’imikino kandi biba byabavunye”.
Salkon avuga ko imyitwarire imeze nko kunnyuzura abahanzi bashya idakwiriye.
“Tuza Nkwereke” ikozwe mu majwi n’amashusho. Ije ikurikira izindi Salkon yamenyekanyemo zirimo “Ndaje” na “Ubumuntu”.
Reba hano indirimbo ‘Tuza Nkwereke’ ya Salkon
https://www.youtube.com/watch?v=rjvP7MpcPgA
JEAN PAUL NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW