Umusore w’imyaka 23 y’amavuko yasanzwe mu rugomero rw’amazi ruherereye mu mudugudu wa Nyamagana B mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bikekwa ko yarariho aroba amafi maze akarohama.
Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 umusore witwa Munyentwari Jean Claude wari mu bwato mu mazi menshi ya Bishya akoreshwa mu kuvomerera imyaka, bikekwa ko ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5h30′ a.m) yarohamye muri ayo mazi ntiyashobora kuzamuka kugeza apfuye.
Ubusanzwe nyakwigendera akomoka mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Bihari mu Mudugudu wa Nyagafunzo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uwo nyakwigendera yakoreraga umuntu bakomoka hamwe bakaba bari baraje i Nyanza gukora akazi k’uburobyi.
Nyakwigendera kandi yari acumbitse akaba yari amaze amezi umunani akora akazi k’uburobyi .
Gitifu Bizimana yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.
Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye umuntu upfuye ari mu mazi ya Bishya ubuyobozi bugasaba abaturage kwirinda ikintu icyari cyose cyatuma ubuzima bwabo bujya mukaga.
Hifashishijwe Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umurambo uboneka bahita bawujyana ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Nyakwigendera aje akurikira undi na we wo mu Kagari ka Runga mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza waketsweho kwiyahura mu rugomero rw’amazi ruvomerera imyaka ngo kubera kudahabwa umunani n’ababyeyi be.
Izi mfu zombi zibaye mu Cyumweru kimwe.