Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko bashishikajwe no kubaka ibikorwa remezo bizatuma iterambere ryihuta.
Bimwe mu bikorwa remezo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yagarutseho, birimo umuhanda wa kaburimbo uzaca hafi y’ishuri rya Sainte Marie Reine mu Kibirigi, ukanyura i Gahogo muri Nyarucyamu I ukagera kuri Sitasiyo ya GEMECA.
Kayitare yavuze ko uyu muhanda uzatwara miliyari 5Frw arenga.
Yagize ati: ”Twatangiye guha abaturage ingurane y’imitungo yabo, imirimo iratangira muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali ya 2022 kuko amafaranga arahari.”
Yavuze kandi ko hari umuhanda wa kaburimbo uri ku rwego rw’igihugu uzaca mu Cyakabiri werekeza i Kiyumba ugahuza Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Amajyaruguru, uzubakwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Ikigo RTDA, ndetse ngo hazubakwa ikiraro cya Takwe kiri munsi y’Umurenge wa Cyeza cyangijwe n’ibiza umwaka ushize wa 2021.
Mu yindi mishinga minini berekejeho umutima ni ugutunganya icyanya cy’inganda no kureshya abashoramari kubaka uruganda rutunganya sima, uruganda ruzakora amakaro, uruganda rutunganya amasafuriya n’urukora imyenda.
Kayitare akavuga ko mbere y’uko izi nganda zitangira babanje gushaka aho amafaranga y’ingurane azishyurwa abaturage bahafite imitungo azava.
Ati: ”Dufite hegitari 67 zigomba kubakwamo inganda n’agakiriro kuri ubu katangiye gukoreramo kakaba kihariye hegitari 4 muri izi.”
Uyu Muyobozi yavuze ko ibikorwa remezo bigomba kubakwa muri iki cyanya cy’inganda bikiri hasi ugereranyije n’ibiteganywa kubakwamo.
Cyakora avuga ko hari ubushake bw’inzego z’igihugu zitandukanye zifuza ko abashoramari batangira imirimo mu gihe kitari kirekire.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Akarere ka Muhanga, asaba Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’ubw’Akarere ko imirimo yo kubaka Hoteli na Stade mpuzamahanga mu Murenge wa Shyogwe byihutishwa bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Thanks
February 4, 2022 at 5:09 pm
Azirikane no guteza imbere ubuhinzi mu misozi ya Ndiza IBE ikigega cy’akarere muri Rongi Hera ibirayi ,ingano higwe uko hakorwa ukuvomera mu misozi mu gihe cy’izuba bahinge bahaze akarere kuko imigezi yo irahari ihagije Hera ingano,ibirayi,ibigori ….
Germain NYANDWI
February 4, 2022 at 8:41 pm
Ntibarebe mu mumurenge wa Nyamabuye na shyogwe gusa. Umurenge wa muhanga nawo washyizwe mu mugi ukwiye kwitabwaho imihanda yo muri quartier nayo igatunganywa kuko ntikiri nyabagendwa kubera amazi y’imvura irimo kuyangiza. Ese kuki atavuze kugishushanyo mbonera aho kigeze gishyirwa mu bikorwa? Hari uduce batemerera abantu kubaka. Urugero mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Remera; umurenge wa Nyamabuye? Ese muzatanga uburenganzira ryari ngo abantu bubake? iterambere nirigendere hamwe mu ngeri zose.
SEBAHINZI
February 4, 2022 at 10:09 pm
Ni byo rwose, ku NDIZA ibirayi n’ingano ndetse n’amashaza, ni byongere bihingwe. Cyane ko noneho hari n’imihanda myiza. BURINGA -NDIZA. None na kaburimbo igiye GUKORWA. Yewe , abapfuye barihuse koko!!!!
BIHERUKA GUHINGWA KU BWA PAG na CSC /UGAMA igifasha amashyirahamwe yaho. NDIZA yahazaga GITRAMA ku BIRAYI .