Dr Nsanzimana Sabin wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ariko akaza gukurwa kuri uwo mwanya , yagizwe umuyobozi w’iBitaro bya Kaminuza ya Butare CHUB.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard, byatangaje ko hashingiwe ku itegeko nshinga ryo muri 2003, ryaje kuvugururwa 2015, mu ngingo yaryo ya 112, kuri uyu wa Kane, tariki ya 03 Gashyantare 2022, Dr Nsanzimana Sabin yagizwe umuyobozi w’IBitaro bya CHUB.
Iri tangazo risoza rimwifuriza imirimo myiza no kuzuza neza inshingano.
Dr Nsanzimana Sabin yayoboye RBC kuva muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Condo Jeannine.
Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’ubuvuzi rusange UGHE, ndetse no muri Kaminuza y’uRwanda.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’uRwanda ndetse n’iy’Ikirenga yakuye muri Basel mu Busuwisi.
Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yayoboye umuhango w’ihererekanya hagati ya Dr Sabin Nsanzimana na Prof Mambo Claude Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC.
Dr Sabin Nsanzimana Yari umaze minsi ahagaritswe kubera ibyo akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW