Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarageje ko ubumwe n’iterambere igihugu gifite ubu ari umusaruro w’ibikorwa by’Intwari z’Igihugu ndetse ko ari umwenda wa buri Munyarwanda mu guharanira iterambere ry’Igihugu, asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashayantare, 2022 ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kuzirikana intwari z’Igihugu.
Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu kuzirikana intwari z’Igihugu, bunamiye, banashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hanafatwa umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana ubutwari bwabo.
Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Igihugu kizirikana ubuzima bw’Intwari z’uRwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda babashe kubaka Igihugu gifite agaciro.
Ati “Umunsi mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”
Yakomeje ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cy’Intwari baharanira ko bagomba gusigasira umurage w’Ubutwari.
Ati “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’Ubunyarwanda buzira kuzima.”
Uyu munsi w’Intwari wizihijwe ku nshuro ya 28. Ukaba usanzwe wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare.
Intwari zibukwa zitangiye igihugu zirimo icyiciro cy’Imanzi harimo Umusirikare utazwi izina, akaba ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba na Maj Gen Fred Gisa Rwigema .
Mu bindi byiciro harimo icy’Imena cyirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felecite n’Abanyeshuri b’Inyange banze kwitandukanya ubwo mu 1997 baterwaga n’Abacengezi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ndengejeho Henry
February 1, 2022 at 6:59 pm
Kugeza ubu intwari z’Urwanda ntizirashyirwa ku rutonde yuko buri butegetsi bwagiye bwishyiriraho intwari! Ese gushoza intambara ni ubutwari? Kwica se byaba ubutwari? Umutegetsi wigwijeho ibyiza by’igihugu tuzamwite intwari? Muri make ninde “nwari”? Abenshi banibaza niba hari ubwoko bubyara intwari cyanga se ibigwari!
nkunda
February 2, 2022 at 12:47 pm
uyu munsi usubizwe kuya 01/10 nibwo myself nzajya nywiyumvamo neza.Othe wise baruhukire mumahoro bakuru banjye babiri baguye kurugamba nizindi ntwali plus umukuru Fred Gisa.