Kuri uyu wa Mbere, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka hafi itatu ishize ufunzwe, abaturage bari bazindutse bazi ko bambuka bakajya Uganda ku mpamvu zitandukanye ntibyabakundiye “kuko hari ibitaranoga”.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yari ku mupaka wa Gatuna, avuga ko hari abantu bahageze bashaka kujya Uganda ariko bamwe ntibyabakundira, gusa uwari ufite impamvu zihutirwa “nko kujya gutabara” yahawe uruhushya arambuka.
Ku mupaka wa Gatuna hari Abanyamakuru benshi baba Abanyarwanda n’abo muri Uganda baje kureba uko urujya n’uruza ruhagaze.
Amafoto yafashwe ari ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko imodoka zitwaye ibicuruzwa zabashije gutambuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda baje mu Rwanda bagirana inama n’abo ku ruhande rw’u Rwanda gusa iyo nama yabereye mu muhezo.
Itangazamakuru ryabwiwe ko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda aza guha Abanyamakuru ibisobanuro ku byavugiwe muri iyi nama.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ubwo yasubizaga Umunyamakuru wo muri Uganda wamubajije impamvu abantu batambutse umupaka asubiza ko byatewe n’ikibazo cya COVID-19.
Kuri Twitter yanditse ati “Imodoka, Abanyarwanda bataha baratambuka ku mupaka wa Gatuna nk’uko bigenda ku yindi mipaka, hakurikijwe amasezerano ajyanye na COVID-19 muri Africa y’Iburasirazuba (EAC Covid protocols). Nk’uko byavuzwe mu itangazo inzego z’ubuzima z’u Rwanda n’iza Uganda ziri gukorera hamwe ku bijyanye n’amasezerano ajyanye na Covid, bizatuma abantu bose ku mpande zombi babasha kwambuka.”
AMAFOTO@NKUNDINEZA JP
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW
Nkubito
January 31, 2022 at 2:01 pm
Nibafungure twigendere, hano inzara irenda kuzatwica, imisoro idasobanutse, gufungirwa business, etc.
Ntibakwiye kugira impungenge z’uko tugenda kuko buri muntu afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka hose ku isi.
AZ
February 1, 2022 at 6:31 pm
Ariko nkawe rwose iyo uvuga ngo mwigendere, uba uvuga wowe na nde mwagiranye inama yo kugendana? Umenye ko amahanga ahanda. Urwanda turarukunda muziyahure, kdi abarukunda nitwe benshi tuzakomeza kururwanirira. Niba ufite undi nyoko usanga uzashogoshere.
arazambya
February 2, 2022 at 9:19 am
Igisubizo cyawe nta burere na mba ubanza ari nkamwe ahunga
Baba Baba
January 31, 2022 at 2:54 pm
Mfite amatsiko y’ibyo abayobozi bari butangaze. Umupaka wa Gatuna wafunguwe ? byasubitswe ? hari abemerewe kwambuka n’abatabyemerewe ? bimeze gute ?
murenzi
February 1, 2022 at 3:03 pm
Bafunguye hagenda benshi
Isura nyayo y’urwanda yagaragara