Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko muri uyu mwaka abantu 15 bamaze guhitanwa n’ibiza abandi 37 barakomereka.
Hamaze igihe hirya no hino mu gihugu hagaragara imvura nyinshi bityo igatwara ubuzima bwa bamwe, amatungo, ubutaka ibikorwaremezo bikangirika.
Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yo kuwa 1-25 Mutarama 2022, yerekana ko imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu, yatwaye ubuzima bw’abantu ari ko kandi inangiza ibintu bitandukanye.
MINEMA igaragaza ko inzu 130 zasenyutse,hegitare 132,7 nazo ziratwarwa.Ivuga kandi ko abantu 7 bishwe n’inkuba,2 bishwe n’imyuzure,2 bishwe n’imikingo yatengushye,1 imvura nyinshi, 3 bagwiriwe n’ibirombe.
Muri iyi raporo,Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko inka 10 zapfuye, andi matungo 3 yishwe n’imvura.ibyumba by’amashuri 7 na byo byarasenyutse, umuhanda 1 urangirika.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twagizweho ingaruka .
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Kambogo Ildephonse, yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’aho imvura nyinshi itwaye ubuzima bw’umuntu umwe kandi ikangiza ibikorwaremezo, hafashwe ingamba zigamije guhangana n’ibiza mu buryo burambye.
Ati “Mu buryo burambye ni ugukemura ikibazo cy’umuyoboro w’amazi,harimo ibikorwaremezo biri kubakwa birimo imihanda minini hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi .Hari ugutera ibiti ku musozi wa Rubavu iyi yo ni gahunda yihutirwa ariko cyane ahantu hari imiyoboro y’amazi agomba kubakwa agakomera kugira ngo adasenywa n’amazi agomba kubakwa agakomera kugira ngo adasenywa n’amazi no kumenya ihererekanya ry’amazi.”
MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge hagamijwe kwirinda ko habaho ko inzu zatwarwa n’umuyaga hakoreshejwe impurumpuru zikomeye.
Abaturage basabwe kandi gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko.Ibigega n’ubundi buryo bwakoreshwa kandi bakirinda ikintu gishobora gukura inkuba.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW