Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo cy’ibiza cyagaragara muri aka Karere mu buryo burambye.
Ibi bitangajwe mu gihe mu mpera z’iki cyumeru, imvura nyinshi itwaye ubuzima bw’umuntu, imiryango 10 inzu zikarengerwa n’amazi.
Mu buhamya UMUSEKE wahawe na Mbarushimnana Edouard wo Murenge wa Rugerero,Akagari ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa, Akarere ka Rubavu,, yavuze ko ubwo imvura yagwaga yamwangirije inzu n’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro karenga miliyoni eshatu, agasaba ko we na bagenzi bafashwa bagahabwa ubutabazi bw’ibanze.
Ati “Imvura yaraguye, amazi aza mu nzu,matera zirararengerwa, moto irarengerwa sinzi ko izakira, Radiyo nayo nuko .Ubu maze gutakaza ibifite hafi agaciro nka miliyoni eshatu.”
Yakomeje ati “ Turifuza ubufasha, tukaba twakorerwa ubutabazi bw’ibanze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko nyuma yaho iki kibazo cyigaragariye , abaturage bahawe ubutabazi bw’ibanze burimo no kubashakira aho baba.
Ati “Uko bigaragara n’uko amazi yinjiye mu nzu ntacyo baramuye, twabashakiye ibikoresho n’ibyo kurya, tukanabakodesha inzu.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’ibiza mu buryo burambye harimo kubakwa ibikorwa remezo birimo imihanda minini, kubaka imiyoboro y’amazi hagamijwe gekemura ikibazo cy’isuri.
Ati “ Mu buryo burambye ni ugukemura ikibazo cy’umuyoboro w’amazi, harimo ibikorwaremezo biri kubakwa birimo imihanda mini hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi.Hari guterwa ibiti ku musozi wa Rubavu iyi yo ni gahunda yihutirwa ariko cyane cyane ahantu hari imiyoboro y’amazi agomba kubakwa agakomera kugira ngo adasenywa n’amazi no kumenya ihererekanya ry’amazi.”
Yakomeje ati “Ikindi nanone ni ugushishikariza abaturage gufata amazi yabo kugira ngo ikibazo tugikemure burundu.”
Kuwa 3 Mutarama 2022 nabwo muri aka Karere, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bitatu by’ishuri ribanza rya Rebero(Centre Scolaire Rebero).
Kugeza ubu Intara y’Iburengerazuba yibasiwe n’ibiza biturutse ku mvura.By’umwihariko Akarere ka Rubavu na Ngororero tukaba ari two turi kwibasirwa cyane.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW