Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko hari impamvu zifatika zituma umunyemari Mudenge Emmanuel afungwa by’agateganyo, akekwaho guhimba inyandiko agamije kuzimiza umwenda wa miliyoni 106Frw yagujije muri Banki ya Kigali (BK).
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe saa cyenda (15h00) zuzuye, Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko niyo yagisomye.
Haba Mudenge Emmanuel na Ruzibiza Modeste baregwa hamwe n’ababunganira mu mategeko mu isoma ntibagaragaye mu Rukiko.
Ubushinjacyaha ntabwo ntabwo bwari mu cyumba cy’iburanisha.
Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Mudenge Emmanuel akomeza gukurikiranwa afunze agafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge iminsi 30 by’agateganyo, akazarindira kuburana mu mizi.
Rwategetse ko Ruzibiza Modeste bareganwa we afungurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze kuko nta mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko zatuma akomeza kuburana afunze.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 19 Mutarama, 2022 ku funga n’ifungurwa by’agateganyo, abaregwa baburanye bahakana icyaha, bakavuga ko nta shingiro gifite ko ahubwo bakavuga ko Ubushinjacyaha bugamije ko bahera muri Gereza.
Mudenge Emmanuel yaburanye yunganiwe na Me Komezusenge Deogratias na Me Bagabo Faustin naho Ruzibiza Modeste we yaburanye yunganiwe na Me Mitsindo Tom na Me Colin Gatete.
Mudenge Emmanuel yari yabwiye Urukiko ko kumufunga byashyira ubuzima bwe mu kaga kuko arwara indwara zidakira zirimo Diabete, Umuvuduko w’amaraso n’indwara y’umutima nk’uko byemejwe na muganga ubifitiye ububasha.
Asubiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yaho yari yarekuwe n’Urukiko Rukuru ku wa 17 Ukuboza, 2021 amaze amezi 20 muri Gereza afunzwe.
Nyuma y’iminsi 10 arekuwe yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha yavuze ko yakibajijweho ubwo yatabwaga muri yombi muri Gicurasi, 2020.
Mudenge afite iminsi 5 yo kujurira.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/umunyemari-mudenge-yasabye-urukiko-kumurekura-kuko-ashobora-kugwa-muri-gereza.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE. RW
Kalinda
January 21, 2022 at 9:29 pm
Uyu mugabo Mudenge Emmanuel na mushutiwe magara Felicien Munyaneza nibo bajura bakuru igihugu cy’uRwanda gifite.
Gisa
January 26, 2022 at 4:52 am
Ntitwagusabye nguze utukane hano cg uze ushinje abantu ubwo haricyo mupfa nawe uzajye kubarega utange ibimenyetso