Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022 nibwo urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujururire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 barimo na Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara ariko iburanisha riza gusubikwa nyuma yo kujya impaka ku kutitabira ubujurire kwa Rusesabagina.
Kuwa 20 Nzeri 2021 nibwo urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangaje umwanzuro ku bihano byahawe abaregwa .
Icyo gihe Paul Rusesabagina niwe wari wahawe igihano kinini kuko yari yahawe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Calixte we yari yahawe imyaka 20.
Urukiko rwari rwategetse ko abaregwa bafatanya kwishyura indishyi z’akababaro ku bo zemeje ko bagomba kuzihabwa nyuma yo gusuzuma rugasanga baratanze ibimenyetsi bifatika.Abaregeraga indishyi bose hamwe ni 94.
Iburanisha ku Bujurire ryatangiye hajyibwa impaka kuri Rusesabagina…
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ubujurire ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali,habanje kujyibwa impaka niba urubanza rwakomeza mu gihe Paul Rusesabagina atitabiriye iburanisha.
Ubushinjacyaha bwo bwerekanaga ko ababuranyi bahamagawe mu buryo bwemewe n’amategeko nubwo Rusesabagina we atitabiriye iburanisha.
Bwavuze ko Rusesabagina yahamagawe n’urukiko ariko akanga kwitaba ndetse ko mu gihe abandi bo bemeye kwipimisha COVID-19 nk’uko amabwiriza abisaba we yabyanze avuga ko atazitabira urubanza.
Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.
Yavuze ko Rusesabagina mu ibaruwa yo kuwa 30 Ukuboza 2021 yari yamenyeshejwe na gereza afungiyemo ya Nyarugenge ko afite urubanza, gusa akaza kwanga gushyira umukono kuri iyo nyandiko mu gihe bagenzi be bareganwa muri dosiye imwe bayisinyeho.
Gusa ku ruhande rw’abaregera indishyi bifuzaga ko urubanza rukomeza nubwo Paul Rusesabgaina atitabiriye iburanisha.
Nyuma y’impaka , Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro kuri izi mpaka uzasomwa kuwa Kabiri,tariki ya 18 Mutarama 2022, saa kumi.
Hakazatangazwa niba ihamagazwa mu rubanza kwa Rusesabgina ryari rikurikije amategeko cyangwa niba yakongera guhamagazwa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ikibasumba
January 17, 2022 at 7:40 pm
Mwataye igihe cy’ubusa, n’ubundi se ko muzasoma ko urubanza rukomeza murata igihe kiki? icyadutangaza nuko wavuga ko guhamagazwa kwe bidakurikije amategeko naho ibindi byo n’ibisanzwe ni ukwinyuza i Nyanza kandi ugiye i Butare.
Ngunda
January 17, 2022 at 8:36 pm
Hahahhhh ubutareba bwacu nanubu burakikinisha bwikirigita bukanaseka,Rusesabagina yikuye murubanza kuko atizeye ubutabera,nubundi imyanzuro muzafata ko atazayivuguruza ubwo muba mukina ikinamico bwoko ki?ese mubona abantu bose ari injiji kuburyo ibikorwa batabisobanukirwa,niba muburana muzi nibyo murimo ubwo isubika ryuru rubanza mwarishingiye kuki?
Amategeko yasimbujwe amabwiriza kabisa