Muri Kivu ya Ruguru mu Mujyi wa Goma, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi, habaye ihangana rikomeye ryahuje abakora umwuga w’abatwara abantu n’ibintu kuri moto (Motards) n’Igipolisi cya Repubulikaya Demokarasi ya Congo, iri hangana ryakuruwe n’umumotari wishwe arashwe na Polisi.
Imihanda n’ibikorwa by’ubucuruzi muri Quartier za Virunga, Majengo na Mabanga-Nord byafunze, abamotari birara mu mihanda bahangana n’igipolisi bamagana urupfu rwa mugenzi wabo.
Uyu mumotari uri mu kigero cy’imaka 30 yarashwe n’umupolisi ku isoko rya Virunga muri Komine ya Kalisimbi mu Mujyi wa Goma ubwo bajyaga impaka y’uko atemerewe guparika iruhande rw’ibiro by’isoko.
Muri izo mpaka zamaze akanya gato niho umupolisi yahise akora mu mbarutso arasa uwo mumotari ahita yitaba Imana ako kanya.
N’uburakari bwinshi abamotari bahise birara mu mihanda bavuza amahoni bayifungisha amabuye.
Umwe mu baturage bari i Goma ubwo iyo myigaragambyo yabaga yabwiye UMUSEKE ko bafite ubwoba bwinshi bifungiranye mu mazu.
Ati “Ubu turi mu nzu, abamotari barakaye cyane hivanzemo n’izindi nsoresore hashobora kuvuka akantu (avuga ibikorwa bitari byiza).”
Yakomeje avuga ko abacuruzi bahisemo gufunga amaduka mu rwego rwo kwirinda kwibwa n’abitwikiriye iyo myigaragambyo.
Igipolisi cyagerageje kubatatanya gikoresheje ibyuka biryana mu maso ariko biranga biba iby’ubusa kuko bari barubiye cyane.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo imyagaragambyo yahoshe nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi mu Mujyi wa Goma zibashije kwinjira muri izi Quartiers ziganira n’abamotari.
Mu Mujyi wa Goma abamotari bamaze iminsi bijujutira uburyo bafatwa n’igipolisi cya Congo bashinja kumungwa na ruswa no kubahohotera.
Muri uriya Mujyi hasohotse itegeko ryihaniza buri motori kutarenza saa moya z’ijoro agikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma kenshi bwumvikana bushinja bamwe mu bamotari ikinyabupfura gike no kuba inyuma y’ubwicanyi n’ubujura bukunze kugaragara muri uyu Mujyi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Camarade
January 15, 2022 at 6:16 pm
Reba nk’iyi nkweto y’uyu mupolisi vraiment. Yewe ibihugu biratandukanye, i Rwanda sindabona umupolisi cg umusilikari wambaye inkweto imeze kuriya.