Abahawe iyo nguzanyo bavuga ko muri gahunda ya guma mu rugo, nta cyizere bari bafite cyo kongera gukora uyu mwuga kuko ayo bari bafite bayakoresheje.
Iradukunda Rachel wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko miliyoni imwe yahawe nyuma ya guma mu rugo, yayifashishije atangira kugura ibicuruzwa yari afite mbere ya COVID-19.
Iradukunda yavuze ko inguzanyo yahawe yatangiye kuyishyura neza kuva mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2021, akavuga ko abangamiwe n’amasaha bigije imbere bazajya bahagarikiraho ibikorwa by’ubucuruzi.
Yagize ati ”Twatahaga dutinze kugira ngo tubone ayo twishyura SACCO n’inyungu dusagura, ubu twatangiye gufunga saa tatu.”
Cyakora akavuga ko gahunda ya guma mu rugo itongeye kugaruka bacuruza bunguka.
Nsengiyaremye Narcisse umwe mu bafite ubumuga, avuga ko abakiliya abona bakunze kuza mu masaha atinze kuko aribwo banywa inzoga na Fanta.
Ati ”Umuntu ucuruza ibinyobwa abona abakiliya ku mugoroba, gufunga saa tatu ni kare kwishyura inguzanyo ntabwo bizatworohera.”
Umucungamutungo wa SACCO Terimbere Shyogwe Mbasabyamahoro Etienne avuga ko mu bacuruzi bose bamaze guha iyo nguzanyo basaba ko inguzanyo ya miliyoni bahabwa yagombye kwiyongera ikagera kuri miliyoni 5.
Yagize ati ”Ibi babivuga bashingiye ku nyungu y’amafaranga 8% bishyura buri kwezi atagoranye bakavuga miliyoni 5 niyo mafaranga abacuruzi baciciritse bakwiriye guhabwa.”
Mbasabyamahoro avuga ko mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, Shyogwe ariwo Murenge uza ku isonga mu gutanga inguzanyo nyinshi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko bamaze gutanga miliyoni 383 n’ibihumbi 20 muri miliyoni zisaga 426 bahawe.
Yagize ati ”Akarere ka Muhanga niko kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu mu guha inguzanyo abacuruzi benshi.”
Mu bahawe inguzanyo barenga 90 mu Murenge wa Shyogwe, muribo abafite ubumuga ni abantu 3.
Imishinga 451 kuri miliyoni zisaga 426 bahaye za ibigo by’Imali byose mu Karere ka Muhanga.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW
Germain NYANDWI
January 17, 2022 at 8:07 am
Nibabanze bakoreshe neza n’iyo 1000 000 bahawe kdi bishyure neza ayisumbiye kuri ayo ngayo bazegere amabanki atandukanye basabemo inguzanyo. Nkeka ntawakwimwa inguzanyo na bank kdi yarafite umushinga mwiza wo kuyikoresha.