Umwe mu bantu ba hafi muri Rayon yavuze ko Rharb Youssef Umutoza Romami Marcel yamubwiye gukora imyitozo, we ahitamo gufata inkweto ze arigendera, ni mu gihe ikipe ifite umukino uzayihuza na Musanze FC, abandi bakinnyi na bo ngo “basibye imyitozo nta mpamvu” ndetse bivugwa ko Rharb Youssef we yirukanwe.
Amakuru avuga ko hari n’abandi bakinnyi bagiye bagaragaza imyitwarire mibi yo kutajya mu myitozo babeshya ko barwaye.
Umunyamakuru Jean Luc Imfurayiwacu wa B&B FM-Umwezi we yemeza ko hari Umuyobozi muri Rayon Sports bavuganye yemeza ko abakinnyi Abakinnyi Rharb Youssef na mugenzi we Lahssaine Ayoub bari bahageze ari intizanyo zitanzwe na na Raja Casablanca yo muri Maroc, batandukanye na Rayon Sports.
Yagize ati “Umwe mu bayobozi ba RAYON SPORTS FC yemereye B&B FM-Umwezi ko aba bakinnyi basabye gutaha, ikipe iri kubashakira uko basuhira iwabo muri Morocco. Nibyo baragenda vuba kandi ntabwo bazagaruka muri Rayon Sports.”
Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yahaye UMUSEKE yavuze ko amakuru y’iyirukanwa rya bariya bakinnyi ntayo azi, ndetse ko ntabihano bafatiwe.
Ati “Ntabwo ayo makuru ari yo, ndetse nta n’ibihano yafatiwe.”
Yabwiye UMUSEKE ko hari abakinnyi benshi batarangije imyitozo ya Rayon Sports ifitanye umukino na Musanze FC kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi.
Muri abo harimo Mitima Isaac na Sam Ndizeye ngo bakoze imyitozo yo ku wa Mbare ariko nyuma bararwara.
Yongeyeho ko Ayoub ndetse na Youssef na bo bakoze imyitozo kugera ku wa Gatatu na bo, ngo abaganga bavuze ko bagize uburwayi.
Nkurunziza Jean Paul twamubajije kuvuga ku cyo uriya muntu yatubwiye ko Youssef yasuzuguye Umutoza, adusubiza ko iyo raporo atayibonye.
Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri Rayon Sports, aho yumva vuba ibijyanye no gukorana n’abasatira izamu.
Nkurunziza Jean Paul avuga ko abavuga ko yirukanwe ari abashaka kubona abantu benshi babakurikira, gusa mu minsi ishize nabwo uyu mukinnyi wo muri Maroc byavuzwe mu itangazamakuru ko yavuze ko atishimiye kuba muri Rayon Sports.
UMUSEKE.RW