Abanyarwanda barenga 100 bavugaga ko bahunze inkingo za Covid-19 bakajya ku kirwa cya Ijwi kiri mu kiyaga cya Kivu, ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo kubacyura mu Rwanda.
BBC Africa dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu babiri muri abo bagera ku 101 baburiwe irengero bakaba bagishakishwa.
Umuyobozi ku Kirwa cya Ijwi witwa, Roger Ntambuka, yabwiye BBC ko ubuyobozi bwaho bwaganiriye n’ubw’u Rwanda bariya bantu kugira ngo bacyurwe iwabo.
Ati “Nta mpamvu n’imwe yari ihari yatuma aba Banyarwanda baguma hano. Twabashije kubibumvisha.”
Yavuze ko bariya Banyarwanda barimo abagore, abagabo n’abana batashye bakoresheje ubwato.
Gusa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, BBC ivuga ko yayitangarije ko atazi iby’ihunga ry’abo Banyarwanda, ndetse ko atazi neza ko gucyurwa kwabo byagizwemo uruhare n’abayobozi.
Hashize iminshi u Burundi nabwo bwirukanye Abanyarwanda bari bahahunguye bavuga ko bahunga inkingo za COVID-19 n’amabwiriza ariho yo kwirinda iki cyorezo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga ko kwikingiza atari itegeko ariko ko utabikoze agomba kwirengera ingaruka zabyo.
Ati “Kwikingiza ntabwo ari itegeko ni ugusobanurirwa wabyumva ukajya kwikingiza, niba rero wumva ko udashobora kwikingiza kuko nta n’ubutegeka, ugomba kwirengera ingaruka zabyo.”
Zimwe muri izo ngaruka harimo kubuzwa kwinjira mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, kubuza abana kujya ku ishuri, kubuzwa kujya ahahurira abantu nko mu tubari n’ahandi.
Mukurarinda avuga ko ibyo ari uburyo Leta igomba kurinda abantu bayo kuko abakingiwe byagaragaye ko Covid-19 itabarembya, mu gihe ari icyorezo cyica.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/u-burundi-bwafashe-icyemezo-cyo-kwirukana-abanyarwanda-12-bahunze-inkingo-za-covid-19.html?fbclid=IwAR0gceqfYJy2tIszUPwNUSEHl60lY-Oyw8GIRcxWlSfe3ua6y7sBj-3ROic
UMUSEKE.RW
Yaaah
January 14, 2022 at 9:01 pm
Abanyarwanda barahunga kuko urukingo ari itegeko. Ntiturumva bavuga ko abarundi, abakongomani, bahunga urukingo kuko iwabo si itegeko, ni ubushake.