Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Musanze FC mu mpera z’iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi 13 yari ishize Shampiyona ihagaritswe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12, Mutarama, 2022 abakinnyi basubukuye akazi nyuma y’aho MINISPORTS ikomoreye Shampiyona y’umupira w’amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya SKOL mu Nzove nk’uko bisanzwe.
Imyitozo nyiri izina yabanjirijwe no gupimwa COVID-19 ku bakozi ba Rayon Sports nk’uko bigenwa n’amabwiriza ya FERWAFA avuga ko muri iki gihe ikipe igomba gupimisha abakozi bayo rimwe mu cyumweru mu gihe cy’imyitozo ndetse na mbere y’umukino.
Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri ntiyagaragayemo abakinnyi bane; Abanyezamu Bashunga Abuba na Kwizera Olivier, myugariro Mitima Isaac ndetse na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati.
Umutoza wungirije, Dusange Sacha yasobanuye impamvu aba bakinnyi batitabiriye imyitozo, Mitima Isaac yahawe uruhushya rwo kudakora imyitozo kubera kugubwa nabi n’urukingo rwa COVID-19 rwo gushimangira, Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier bo bagiye gufata inkingo bakererewe bituma batabasha kwitabira imyitozo, Bashunga Abouba we ari gushaka ibyangombwa bizamufasha kwerekeza muri Portugal aho azakora igeragezwa mu ikipe ya Vitoria de Satubal.
Sacha yemeje ko abo bakinnyi uko ari bane bose bazaba bahari ku mukino bazakina na Musanze FC mu mpera z’icyumweru, anemeza ko kuba abakinnyi bari bamaze igihe batari hamwe ntacyo byahungabanije ku rwego rwabo.
Yagize ati “Nkurikije uko bitwaye mu myitozo byari byiza, ubona ko aho bari bakoraga, ntabwo bari hasi. Autimatisme (Guhuza umukino) nibyo biba bidahari, ariko muri iyi minsi dufite nicyo tugiye gukoraho.”
Mbere y’uko hakinwa umunsi wa 12 wa Shampiyona, Rayon sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19, aho irushwa amanota 5 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere. Mu mikino 11 yakinnye yatsinze inshuro 5, inganya 4 itsindwa 2.
Amakipe akomeje kugaruka mu myitozo nyuma yaho ku wa 30, Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika ibikorwa bya Siporo ikorerwa hamwe ndetse n’amarushanwa yayo yose, amakipe yose icyo gihe ahagarika ibikorwa by’imyitozo.
ANDI MAFOTO
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
AMAFOTO@Rayon Sports Twitter
NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW