Itangazo rigenewe Abanyamakuru, Sena y’u Rwanda ivuga ko Abasenateri bagize Komisiyo idasanzwe batangiye igikorwa cyo kumenya ibibazo bigaragara mu Midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta y’u Rwanda yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.
Abasenateri bazasura imidugudu 63 yo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma bagirane ibiganiro n’abayobozi b’Uturere.
Perezida wa Komisiyo idasanzwe, Senateri Mureshyankwano Marie Rose agira ati “Nubwo gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo birimo ibijyanye n’inyubako zangirika vuba, umwanda, abaturage badafata inzu neza n’ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi komisiyo kugira ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare”.
Inteko Rusange ya Sena yo ku wa 01 Ukuboza, 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n’ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura, ishyiraho Komisiyo idasanzwe igizwe n’Abasenateri bakurikira: Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose (Perezida); Senateri NSENGIYUMVA Fulgence (Visi Perezida); Senateri Dr. HAVUGIMANA Emmanuel, Senateri KANZIZA Epiphanie, Senateri MUPENZI George; na Senateri UWERA Pélagie.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo. Muri ayo mahame remezo, harimo iryo “Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo”.
Itangazo rya Sena y’u Rwanda rivuga ko mu bigaragaza ko iri hame remezo ryubahirizwa, harimo kuba Leta ifasha abaturage batishoboye badafite aho baba kuhabona kandi heza.
Nyuma yo kuva muri iki gikorwa abagize iriya Komisiyo bakora raporo irimo ibyiza n’ibibazo bahasanze igahabwa Inteko Rusange ya Sena ndetse hagashyirwamo imyanzuro ishyikirizwa Guverinoma.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW
Claudia
January 15, 2022 at 1:22 pm
Iyi Commission nicutabare zitari zatugwaho. Jyewe ntuye mu mudugudu was Kinigi ariko inzu zatangiye kwiyasa kuburyo iyobimvura iguye cyangwa about hejuru barimo gukoropa amazi aturuka ahiyashije agahinguka hasi. Murakoze