Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’ubw’Intara y’Amajyaruguru bwafashe umwanzuro ko mu cyumweru kimwe ibibazo byose byagaragaraga mu kwambuka Nyabarongo mu buryo budatekanye biba byakemutse.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu nama yaguye y’umutekano yahuje Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’inzego z’umutekano zo muri izo Ntara.
Iyi nama iteranye mu gihe ku wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2022, mu ruzi rwa Nyabarongo hari hasanzwe hari ikiraro gihuza Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajayaruguru n’aka Muhanga mu Natara y’Amajyepfo ariko kiza gusenywa n’abagizi ba nabi, habereye impanuka y’ubwato bubiri bwagonganye maze abagera kuri 40 bararohama.
Ni impanuka kandi byatangajwe ko umuntu umwe yayiburiyemo ubuzima.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko mu nama yabahuje n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, hafashwe umwanzuro wo gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaraga mu kwambuka Nyabarongo.
Ati “Umwe mu myanzuro twafashe ni ugushaka uburyo ubuhahirane hagati y’Intara zombi hakoreshejwe inzira y’amazi y’umugezi wa Nyabarongo yakomeza ariko igakomeza inabungabunga umutekano w’abakoresha izo nzira.”
Yakomeje ati “Aho twasabye ko ubuyobozi bw’Uturere ku bufatanyije n’inama y’umutekano bagaragaza ahantu hose hari ibyambu n’uburyo bikoreshwa, hakarebwa abarimo bubahirije amabwiriza ya RURA ajyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi, abatayujuje bakabafasha ko bayizuza vuba ariko abatarayuzuza bo baraba bahagaze. Twihaye ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, iryo gerageza twaba turirangije no kuganira n’amakoperative kugira ngo yuzuze ibisabwa.”
Guverineri Kayitesi akomoza ku mirimo yo gusana ikiraro cya Gahira giherutse gusenyuka, yavuze ko imirimo yo kucyubaka igiye gutangira bityo ko mu kwezi kumwe kizaba cyuzuye ariko atangaza ko muri Gashyantare uyu mwaka.
Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarurwa ibyambu 25 mu gihe mu Karere ka Kamonyi habarurwa 17.
Tariki ya 25 Ukuboza 2021 ikiraro cya Gahira cyasenywe n’abagizi ba nabi ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi 15 bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.
Nyuma yaho imigenderanire y’Intara zombi binyuze mu mazi yarahagaze ndetse abambuka bajya mu Karere ka Muhanga n’aka Gakenke bakambuka ari uko bishyuye Frw 50 y’ubwato.
MUHIZI ELISÉE & TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Haguma
January 6, 2022 at 9:49 am
Nonese abo bantu barohamye bazize amabwiriza ya RURA? iyi nkuru ntabwo yuzuye neza.Ntabwo umusomyi yumva neza ikizakorwa nyuma yicyumweru usibye kubuza abantu amahwemo.Bazakomeza kwambuka se bakoresheje ubwato bwagisilikare cyangwa intara zizaba zaraguze ubundi?