Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, Banyankimbona Domine kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’uRwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel yemeza ko umubano w’ibihugu byombi uri kuzahuka.
Ni uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira imikoranire y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera.
Uru ruzinduko kandi rugamije gushimangira urugendo rwo kuzahura imibanire myiza y’ibihugu byombi yajemo agatotsi mu mwaka wa 2015.
Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, Banyankimbona Domine yavuze ko kuva kera ibihugu byombi byahoze bibanye neza, akishimira ko u Rwanda rukomeje gufasha impunzi z’Abarundi gusubira mu gihugu cyabo.
Yavuze ko gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza w’ibihugu byombi ugenda ugaruka.
Mu rwego rw’Ubutabera, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha ndetse n’imikoranire mu rwego rw’ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yatangaje ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hari abantu 19 u Rwanda rumaze guha u Burundi mu gihe bwo bumaze gushyikirizaho u Rwanda 11.
Aba bantu bamaze guhererekanywa ku mpande zombi ni abo mu mitwe yitwaje intwaro yakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda inyuze mu ishyamba rya Nyungwe n’irya Kibira mu Burundi.
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziyemeje gusasa inzobe no gushyira iherezo ku bibazo by’umubano utifashe neza kuva muri 2015.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW