Saa kumi z’umugoroba nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’urukiko, Yaba Me Nyirabageni Brigitte n’abanyamategeko be ntabwo bagaragaye mu Rukiko ubwo hasomwaga icyemezo cy’umucamanza gusa urukiko rwanzuye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Uyu munyamategeko ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 15 Gashyantare 2022 yaburanye yunganiwe n’abanyamategeko babiri barimo Me Gasore Gakunzi Valery na Me Bayingana Janvier.
Yari yasabye ko yarekurwa by’agateganyo kuko ari umuntu uzwi utatoroka ubutabera.
Ubushinjacyaha nabwo icyemezo cyasomwe butari mu cyumba cy’urukiko, Umucamanza w’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yategetse ko Me Nyirabageni Brigitte afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere kubera uburemere bw’icyaha akekwaho.
Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko gishobora kujururirwa n’uruhande urwo ari rwo rwose rutakishimira bitarenze iminsi itanu.
Ubwo uru rubanza rwasomwaga mu cyumba cy’urukiko hari harimo abantu bamwe bo mumuryango wa Me Nyirabageni Brigitte.
Me Bayingana Janvier umwunganira kuva yatabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacayaha (RIB), ku murongo wa telephone yadutangarije ko we n’umukiliya we bagiye guhita bajurira kuko ngo hirengagijwe ibimenyetso byose batanze ubwo baburanaga.
Me Bayingana yavuze ko atumva impamvu umucamanza yatesheje agaciro nk’ingwate ya miliyoni 3Frw yatanzwe yo kwishyingira Umunyamategeko kuko itegeko ribiteganya, ko umuntu runaka ufite umwirondoro uzwi ashobora kukwishingira agatanga ingwate ukarekurwa by’agateganyo.
Me Nyirabageni Brigitte Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uko Me Nyirabageni Brigitte yireguye
Me Nyirabageni Brigitte yireguye mu rubanza rwabaye ku wa 15 Gashyantare 2022 ubwo yari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, avuga ko byose bijya kuba byaturutse ku kuba Hakuzumwami Elisha wamureze ko yamusabye gutanga ruswa ya miliyoni 3Frw ngo ayahe Umucamanza dosiye ye yihute, ariko akaregera RIB amaze guha Nyirabagenzi miliyoni imwe nk’uwari umunyamategeko we.
Uyu Nyirabageni we yavuze ko yari amaze imyaka irenga ibiri yunganira Hakuzumwami ariko atamwishyura nk’Umunyamategeko we nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye ajya kumwunganira mu manza aburana mu Rwanda nubwo atuye mu Bwongereza.
Me Nyirabageni Brigitte yavuze ko yigiriye inama yo kubeshya umukiriya kugira ngo abone amafaranga yari amabereyemo asaga miliyoni 3Frw amubeshya ko Umucamanza yayamusabye kugira ngo amuburanishe vuba.
Hakuzmwami Elisha arabyumva aba amuhaye miliyoni imwe amaze kuyifata amubwira ko iyo miliyoni atari iy’Umucamanza ko ahubwo ari miliyoni yihembye kuko amaze igihe kinini atamuha amafaranga amubereyemo.
Me Nyirabageni Brigitte yahise amusaba ko ahubwo yamuha miliyoni ebyiri zisigaye kugira ngo agume mu rubanza rwe.
Hakuzumwami Elisha nyuma yo kubona ibyabaye nibwo yatanze ikirego muri RIB gutyo.
Me Nyirabageni Brigitte yemereye Urukiko ko yabeshye umukiliya we ko yasabwe ruswa n’Umucamanza kugira ngo abone ubutabera, avuga ko bitari bicyenewe.
Abisabira imbabazi avuga ko yabeshye umuntu ku giti cye, anahesha isura mbi urwego rw’ubutabera.
Me Bayingana Janvier yatanze ingwate ya miliyoni 3Frw kugira ngo uwo yunganira arekurwe by’agateganyo, ariko Urukiko rubitera utwatsi rutegeka ko afungwa kubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/umunyamategeko-afunzwe-azira-gusaba-uwo-yunganira-guha-ruswa-umucamanza.html
IFOTO: NKUNDINEZAJP@2022
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKEKE.RW