Mu Mudugudu wa Kagari mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi haravugwa imfu z’umugore n’umugabo, umugore bamusanze ku buriri yapfuye, naho umugabo yari mu mugozi bikekwa ko yiyahuye agapfa.
Guhera ejo ku wa Gatatu ntibasohotse mu nzu, kuri uyu wa Kane nibwo ababyeyi n’abaturanyi basakambuye inzu basanga umugore yapfuye ariko nta gikomere afite. Umugabo na we bamusanze mu mugozi yapfuye.
Ba nyakwigendera ni umugore witwa Bamurange Angelique, n’uwari umugabo we Nshimiyimana X bombi b’imyaka 35, babaga mu rugo rw’iwabo w’umuhungu.
Aba bantu ngo ntabwo bapfaga imitungo, abaturanyi babo bavuga ko bakundaga gushyamirana kubera ubusinzi.
Umugore yagiraga umwana yabyaye ku wundi mugabo ariko uwo mwana ntibabanaga, ndetse n’umugabo ni uko yari afite umwana yabyaye ku wundi mugore.
Nsanganira Vianney Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi akangurira abaturage kudahitamo kwikemurira ibibazo bafitanye na bagenzi babo ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Mu Murenge wa Gitesi hakunze kuba imfu z’abantu bicana cyane bikaba bikunze kuba biturutse ku makimbirane yo mu ngo.
Sylvain NGOBOKA /UMUSEKE.RW
rutonesha
February 17, 2022 at 2:38 pm
Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa n’imitungo cyangwa gucana inyuma.Report ya RIB yerekana ko hagati ya 2018-2021,mu Rwanda abashakanye bicanye bagera kuli 169.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe” (Intangiriro 2:24).Bakabana akaramata bakundana.Bagomba kwihanganirana,kubera ko nta zibana zidakomana amahembe.Nubwo ibyo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.Kubera ko ari itegeko ry’Imana kandi abantu bose banga kumvira Imana,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga muli Imigani 2,umurongo wa 21 na 22.Havuga ko intungane arizo zizasigara ku isi (izaba paradizo).