Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko kugeza ubu muri gereza zo mu Rwanda ibikorwa byo gukingira bigeze ku gipimo gishimishije gusa 58 mu bagororwa banze gufata urukingo rwa COVID-19.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022 mu kiganiro na RBA.
Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya yavuze ko muri rusange imfungwa n’abagororwa ndetse n‘abakozi ba RCS bikingije gusa harimo abagororwa 58 banze kwikingiza kubera imyumvire.
Ati “Nk’uko mu Rwanda hose bakingiye Abanyarwanda, no muri gereza ntabwo basigaye kugeza ubu twakingiye abagororwa bose hafi ijana ku ijana ndetse n’abakozi bose bashinzwe imfungwa n’abagororwa. Rero bihagaze neza. Hari abagororwa bake navuga 58 banze kwikingiza kubera imyumvire ndetse n’imyemerere yabo ariko natwe ni cyo dushinzwe, umunsi ku wundi turabigisha ndetse turebe ko bahindura iyo myumvire.”
Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly yavuze ko muri gereza ubwandu bwa COVID-19 naho bwahageze gusa ku bufatanye n’inzego zitandukanye habayeho kuburwanya.
Ati “Muri gereza yaba ari abashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi imfungwa n’abagororwa, yaba imfungwa n’abagororwa, uyu munsi nta bwandu na bumwe bwa COVID-19 twaba dufite.”
Muri Werurwe 2021 nibwo imfungwa n’abagororwa batangiye guhabwa urukingo rwa COVID-19 hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.
Ni igikorwa cyahereye muri Gereza Nkuru ya Kigali, iherereye i Mageragere. Mu mibare yatangajwe icyo gihe yavugaga ko imfungwa n’abagororwa 2 077 mu basaga ibihumbi 10 bafungiye aho ari bo bahise bahabwa urukingo.
Icyo gihe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, CG George Rwigamba yatangaje ko kubakingira ari imwe mu nzira nziza yo kubarinda kabone nubwo hadakunze kugaragara umubare munini w’abanduye COVID-19.
Yagize ati “Uru rukingo rufite uburemere bukomeye cyane kuko muri gereza guhana intera biragoye. Nubwo ntabo twagiye tubona barwaye ariko kuba habayeho igikorwa cyo gukingirwa na za mpungenge zizagenda zishira. Turashimira igihugu cyacu cyatekereje ko abantu bose bakingirwa harimo n’abo muri gereza.”
Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, ivuga ko muri rusange mu magereza atandukanye mu Rwanda habarurwa abagera ku 81 835.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW