Inteko y’Umuco yasabye Abanyamakuru kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda birinda kuvanga indimi no gukoresha amagambo ataboneye rimwe na rimwe akwira muri rubanda bikica uburyohe bw’Ikinyarwanda kirimo ikinyabupfura no kwiyubaha.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare, 2022 mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi Kavukire.
Ni umunsi uzizihizwa ku wa 21 Gashyantare, 2021 hifashishijwe ikoranabunga ry’iyakure (online) mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ikinyarwanda,umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda.” Ariko ku rwego rw’Isi, insanganyamatsiko ni “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwigisha indimi: imbogamizi n’amahirwe birimo.”
Muri iki kiganiro, Umuyobozi wungirije w’Inteko y’Umuco, Uwiringiyima Jean Claude yavuze ko Abanyamakuru bagira uruhare mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda bityo ko batagakwiye gukoresha imvugo n’andi magambo ataboneye y’Ikinyarwanda, kuko bigira ingaruka ku bantu babakurikira na bo usanga badukanye izo mvugo.
Ati “Ikintu gikomeye kandi kinaduhangayikishije ni ukureba ngo iryo vangandimi ntiryazangiza Ikinyarwanda? Nigeze gukurikira kimwe mu biganiro bya Radio, hazamo ibintu ngo “Yatwitse”, “gutwika”. Usanga ikibazo gihari ari kwa kuvanga. Byaba byiza ahubwo hakoreshejwe ururimi rw’amahanga.”
Uwiringiyimana yavuze ko itangazamakuru ari umuyoboro ufasha abantu benshi kandi rikigirwaho na benshi bityo ko mu gihe ryakoreshwa nabi rishobora no kubayobya
Ati “Itangazamakuru, muri abarimu b’Ikinyarwanda. Ibyo muvuze birakwira, birasakara, bigafatwaho urugero. Aho gukoresha “gutwika”, “hahiye”, hakoreshwa ibindi. Urwo rurimi rw’Urufefeko rukoreshwa n’abantu b’itsinda runaka. Rwose Banyamakuru, n’izindi mvugo zijye zibanza zitonderwe. Ikindi bene izo mvugo ni uko zikoreshwa hatabanje kurebwa ubureme bwazo.”
Umuyobozi wungirije w’Inteko y’Umuco yasabye Abanyamakuru kujya bategura ikiganiro no kwandika ibiza kuvugwa mbere y’uko gitambutswa ku gitangazamakuru hagamijwe kwirinda imvugo zidakwiye no kuvanga indimi.
Ati “Urufefeko turwirinde, urukoreshe uzi ko ubwira miliyoni 12 zigukurikira. Kuko bariya bana bakumva, bahita babifata mu mutwe, Abanyamakuru muri abarimu bakomeye. Tujye dutekereza ibyo tuvuga.”
Muri rusange Abanyamakuru basabwe gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda haba mu myandikire no mu mivugire y’Ikinyarwanda.
Ni ibiki biteganyijwe mu myiteguro yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire?
Mu kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire, hatangiye Icyumweru giteganyijwemo ibikorwa bikangurira Abanyarwanda kuvuga neza Ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda.
Inteko y’Umuco izagirana ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga, kizibanda ku kamaro ko kubungabunga ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda, bashishikarizwa kurukoresha mu miryango no gutoza abana babo ku kivuga, ndetse abarimu b’indashyikirwa mu gukoresha no gushyigikira Ikinyarwanda bazashimirwa.
Abahanzi na bo bazahabwa umwanya bagaragaze uruhare rwabo mu gusigasira Ikinyarwanda.
Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, (UNESCO) ryashyizeho umunsi w’ururimi kavukire mu mwaka w’i 1 999. Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iwemeza muri Gicurasi 2000, ndetse hemezwa ko tariki ya 21 Gashyantare uzajya wizihizwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu Rwanda Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW
Ruti
February 16, 2022 at 8:11 pm
Muhere kuri The Choice nibibananira mubafungire.