Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique, Contrôleur Général de Police Bienvenu Zokoue uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Contrôleur Général de Police Bienvenu Zokoue uyobora Polisi ya Repubulika ya Centrafrique, yakiriwe na mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Uyu muyobozi mukuru wa Polisi ya Centrafrique n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye bwa Polisi z’Ibihugu byombi.
Abayobozi ba Polisi z’Ibihugu byombi, baragirana ibiganiro biza no gusinyirwamo amasezerano y’ubufatanye.
CG Dan Munyuza yabwiye mugenzi we ko uru ruzinduko ari ingirakamaro kuko ruza kurushaho gukomeza ubufatanye hagati ya polisi z’ibihugu byombi.
Ati “Ni umwanya mwiza kuri twe wo kuganira ndetse no gukomeza ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi yo muri Repubulika ya Centre Afrique.”
CG Dan Munyuza avuga ko kuva muri 2013 Polisi y’u Rwanda “ishimishwa no gukorana n’abavandimwe ba Polisi yo muri Centre Afrique mu kubungabunga amahoro ndetse n’umutekano w’abaturage ba Repubulika ya Centre Afrique.”
Yagarutse ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko ibi bikwiye kuba imbarutso y’imikoranire ya Polisi z’Ibihugu byombi.
Ati “Nk’inzego zishyira mu bikorwa amategeko, biba bikenewe ko dukorana kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga ku bukungu ndetse n’ibindi.”
CG Dan Munyuza yavuze ko ubu bufatanye buzatuma Polisi z’ibihugu byombi zirushaho gusangizanya ubumenyi bityo n’Abapolisi bazarusheho guhangana n’ibyo byaha.
UMUSEKE.RW