Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Minisitiri Munyangaju yakiriye umunyabigwi wa Fc Barcelona María Bakero

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yakiriye mu biro bye umunyabigwi wakanyujijeho mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye, José María Bakero Escudero  wasozaga urugendo yagiriraga mu Rwanda, baganira ku ngingo zirimo imikoranire yo guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri.

Minisitiri Munyangaju Aurore yakiriye umunyabigwi muri ruhago José María Bakero Escudero

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2022, nibwo Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe n’Umuyobozi wa FERWAFA ,Nizeyimana Mugabo Olivier yakiriye ikirangirire muri ruhago cyakanyujijeho mu ikipe ya FC Barcelona José María Bakero Escudero.

Nk’uko byatangajwe n’urukuta rwa Twitter rwa Minisiteri ya Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa yakiriye José María Bakero Escudero umaze iminsi mu Rwanda bagiranga ibiganiro bigamije guteza imbere ruhago mu bato no mu mashuri, kuzamura urwego rw’abatoza n’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) n’irya Esipanye.

Ubutumwa banyujijeho bugira buti “Muri iki gitondo Minisitiri Mimosa yakiriye mu biro bye José María Bakero Escudero wakiniye ikipe ya FC Barcelona uri mu Rwanda kuva mu Cyumweru gishize, bagirana ibiganiro by’ubufatanye na FERWAFA.

Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe ahari yo kubaka umupira w’amaguru  mu mashuri, iterambere ry’abatoza n’imikoranire hagati ya FERWAFA na La Liga.

José María Bakero Escudero  akaba ariwe ushinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya FC Barcelona mu cyiciro cya Mbere muri Esipane.

Uyu munyabigwi wa FC Barcelona yageze mu Rwanda mu Cyumweru gishize, ku wa 7 Gashyantare 2022, José María Bakero Escudero  ari kumwe na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier basuye amarero y’umupira w’amaguru ku mukino wahuje APR FC na Dream Team Academy.

Gusa uyu mugabo wubatse izina mu mupira w’amaguru ku ruhando mpuzamahanga yatunguwe n’abana bamweretse kuko yasanze ari bakuru cyane kuko bari hagati y’imyaka 15 na 17 kandi we yifuza abana bafite mu myaka 10.

Ibi byahamijwe na Nizeyimana uyobora FERWAFA wagize ati “Arashaka abana b’imyaka 11 kuzamura. Aho twagiye dusura yarebaga umwana akatubaza ati “ese uyu afite imyaka ingahe?”. Hari aho twageze abona umwana muto cyane aramushima aramuhamagara anamubwira ko ari rwo rugero rw’abana twari bumwereke. Inshuro nyinshi twaganiraga akambaza ati ariko aba bana ni bakuru, abato barihe?”.

José María Bakero Escudero w’imyaka 59 yavukiye Goizeuta muri Espain, yabanje gukina ikipe y’abato ya Real Sociedad aho kuva mu 1980 kugeza 1988 yari mu ikipe nkuru ayitsindira ibitego 67 mu mikino 223.

Yahavuye yerekeza muri Barcelona yatsindiye ibitego 72 mu mikino 260 yayikiniye kuva mu 1988.kugeza mu mwaka w’ 1996 aho yavuye yerekeza mu ikipe ya Veracruz yakiniye imikino 17 akayitsindira ibitego bitatu gusa. Ikipe nkuru y’igihugu ya Espain yayikiniye imikino 30 ayitsindira ibitego 7 harimo n’ibikombe by’Isi bibiri yayikiniye.

Yatoje amakipe arimo Puebla, Malaga, Real Sociedad, Polonia Warsaw, Lech Poznan na Juwan Aurich. Kuri ubu ashinzwe kurambagiriza abakinnyi Barcelona.

Banaganiriye ku guteza imbere ruhago mu mashuri

Minisports, FERWAFA na José María Bakero Escudero bagiranye ibiganiro byo guteza imbere umupira w’amaguru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI