Abasenateri babiri bo muri Sena y’u Rwanda, bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira abaturage babiri batishoboye.
Aba Basenateri ni Hon. Dushimimana Lambert na Senateri Nyinawamwiza Laetitia bakoreye umuganda mu Murenge wa Bweyeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.
Ni igikorwa cyo kubakira abaturage babiri batishoboye bo Tugari twa Gikungu na Nyamuzi two muri uyu Murenge wa Bweyeye batari bafite aho kuba.
Muri iki gikorwa kandi hanasijwe ikibazo kizubakwamo ubwanikiro bw’ibigori mu Kagari ka Kibayo.
Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda, aba Bashingamategeko bagiranye ibiganiro n’abaturage, babamenyesha ko baje mu rwego rwo kubasura no gufatanya mu bikorwa biteza imbere umuturage.
Bavuze ko iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye ari bwa bumwe buranga Abanyarwanda bukaba bunakomeje gutuma Igihugu cyabo gitera imbere, baboneraho kubasaba kugira uruhare mu bibakorerwa nk’ibi by’ubufatanye.
Senateri Dushimimana Lambert yabashimiye aba baturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano, anabasaba kwitabira kwikingiza COVID-19 kugira ngo bakomeze ibikorwa by’iterambere nta nkomyi.
Senateri Nyinawamwiza Laetitia na we yasabye abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye kwirinda amakimbirane mu ngo bakarangwa no gushyira hamwe bakayoboka kwiteza imbere n’imibereho myiza y’abagize umuryango.
Muri ibi biganiro kandi; abaturage na bo bahawe umwanya bagaragaza ibibazo bafite byiganjemo ibishingiye ku miterere yihariye y’uyu Murenge wa Bweyeye.
ANDI MAFOTO
UMUSEKE.RW
Gitifu
February 12, 2022 at 10:45 pm
Nkundako abasilikare baba bari hafi cyane kubera ukuntu abayobozi baba basabanye nabaturage kurwego rwohejuru.