Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Polisi yafashe inzoga zihenze zinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare, 2022 Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) bafashe abantu bacuruza inzoga zihenze zo mu bwoko bwa liquors ariko zinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Amacupa menshi y’inzoga zo mu bwoko bwa likeri zafashwe kuko zinjiye mu gihugu ari magendu

Abafashwe barimo Musonera Eugene w’imyaka 38 na Nshimiyimana Vedaste w’imyaka 35. Bafatanwe inzoga 387 zitandukanye zo mu bwoko bwa Likeli (Liquors).

Musonera yafatanwe amacupa 75 naho Nshimiyimana afatanwa amacupa 312, bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare.

Nshimiyimana na Musonera bacururizaga mu nyubako imwe ariko bakavuga ko izo nzoga bazibonaga mu buryo butandukanye.

Icyo bahurizaho ni uko bemera ko ibyo bakoraga ari icyaha cyo kunyereza imisoro bakaba babisabira imbabazi, banagira inama abandi baba bakora nk’ibyo bakoraga kubireka.

Musonera yemeye ko inzoga yafatanwe hari umuntu wo mu Karere ka Rubavu wazimwohererezaga azihaye uwitwa Maniraguha Didier w’imyaka 25. Akaba yafashwe ku nshuro ya kabiri, afatanwa amakarito atanu.

Yagize ati ”Kugira ngo mfatwe nagiye kubona mbona Abapolisi baje hano bari kumwe n’umwana wari usanzwe unzanira inzoga za Liquors (Maniraguha) azihawe n’umugore wo mu Karere ka Rubavu. Bamufatanye amacupa 12 ya Wisky, banasatse mu nzu hano ncururiza basangamo izindi nyinshi, icyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi ko ntazongera.”

Nshimiyimana we avuga ko yari amaze amezi agera muri abiri acuruza izo nzoga, avuga ko yazizanirwaga n’abantu bagenda bazicuruza rwihishwa na we akazifatira kuri macye akazicuruza.

Yemera ko ibyo yakoraga ari icyaha akagisabira imbabazi ndetse agakangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoraga kubicikaho.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo ahafatiwe izi nzoga, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mwana umwe wafashwe n’Abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati ”Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare bashyize bariyeri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Hanyuze imodoka itwara abagenzi barayisaka basangamo umwana ufite igikapu barebyemo basanga harimo amacupa 12 y’inzoga yo mu bwoko bwa Wisky. Bamubajije aho azivanye avuga ko azivanye mu Karere ka Rubavu azishyiriye umuntu uri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ari we Musonera Eugene.”

SP Mutembe yakomeje avuga ko Abapolisi bagiye kwa Musonera aho acururiza basanga koko asanzwe acuruza inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Likeri (Liquors). Yari afite amakarito atanu arimo amoko atandukanye. Abapolisi bahise basaka no mu wundi muryango bibangikanye naho bahasanga icyumba kirimo amoko atandukanye y’inzoga za Likeri.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yaboneyeho kongera gukangurira abacuruzi gukora ibyemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano kandi bakazirikana ko gutanga imisoro ari ukwiyubakira Igihugu.

Ati ”Icyo twibutsa abantu cyane cyane abacuruzi ni uko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi ziriya nzoga zishobora no kuba zitujuje ubuziranenge zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, icyo tumenyesha abantu ni uko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe ziriya nzoga zo zashyikirijwe ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI