Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

UPDATE: Marine yageze ku umurambo w’umusore wiyahuye mu mazi i Nyanza

UPDATE: Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi niyo yifashishijwe mu gushaka umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye mu rugomero rw’amazi rwa Rwabicuma ngo kubera kudahabwa umunani n’ababyeyi be.

Marines bari bamaze iminsi 2 bashakisha umurambo w’uriya musore baje kuwugeraho

Ku wa 08 Gashyantare 2022 nibwo humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 26 y’amavuko wo mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza witwa Niringiyimana Jean Claude.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze kuri ruriya rugomero ku wa 09 Gashyantare 2022 yasanze abaturage bazindutse bamubwira ko bategereje umurambo ko ureremba hejuru ariko bo ubwabo bategereje umurambo baraheba Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yabwiye UMUSEKE ko byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi

Polisi yaturutse mu Karere ka Rutsiro baraje umunsi wa mbere ku wa 09 Gashyantare 2022 ntibabona umurambo wa nyakwigendera.

UMUSEKE wamenye amakuru ko kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 nabwo bazindukiye muri iki gikorwa baza kubona umurambo ahagana i saa cyenda n’igice z’umugoroba (15h30′)

Umurambo wabanje kujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma nyuma abo mu muryango wa nyakwigendera barawutwara banahise bawujyana kuwushyingura.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyanza-umusore-bikekwa-ko-yiyahuye-kubera-kudahabwa-umunani.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Comment

1 Comment

  1. citoyen

    February 11, 2022 at 8:42 am

    Ariko mubona uburyo bene aba bantu byacanze barushya inzego? Ubu se nibwo abonye uwo munani yasabaga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Amakuru aheruka

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority yabwiye Urukiko ko azira akagambane nta cyaha cya Ruswa yakoze asaba kurekurwa by’agatenyo. Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko uyu...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Copyright © 2023 IMITARI